Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Nyuma yo gucibwa akayabo Radio Amazing Grace yambuwe ibyangombwa byo gukora

Nyuma yo guhabwa igihe kigera ku minsi 30 bafunze imiryango no gucibwa amande ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, kubera ubutumwa busebya abagore na Kiliziya Gatorika, Radio Amazing Grace yatambukije, yambuwe ibyangombwa byo gukora itangazamakuru n’ikigo ngenzuramikorere, RURA.

Radio Amazing Grace yambuwe ibyangombwa byo gukora

Ibikubiye mu ibaruwa yashyizwe hanze n’ikigo ngenzuramikorere RURA bigaragaza ko Amazing Grace Radio yahawe igihe cyo kuba yamaze Kubahiriza Ibyo Yasabwe gutunganya ariko ukwezi yahawe kukarenga itabyubahirije, bityo ikaba yafunzwe burundu, ndetse iki cyemezo ikaba isabwa kucyubahiriza bitarenze iminsi ibiri, uhereye none tariki 24 Mata.

Mu minsi ishize nibwo hagaragaye inkuru zivuga ko hashize amezi arenga kumwe Amazing Grace Radio ifunzwe kandi yari yarahawe iminsi 30 gusa, nyamara ibi byose ngo byagiye biterwa nuko nyiri iyi radio, Gregg Schoof, atashatse kubahiriza ibyo yasabwe ahubwo akifuza ko bagana inkiko, kuko abona atari guhanwa mu buryo nk’ubu, ahubwo ko hari kubanza ibiganiro.

Radio Amazing Grace yambuwe ibyangombwa byo gukora

Radio Amazing Grace imaze iminsi mu bibazo yatewe n’amagambo yavuzwe n’umugabutumwa wayivugiyeho amagambo asebya abagore na kiliziya gatorika, ariko by’umwihariko akaba yarandagaje abagore avuga ko nta kiza kibavaho, avuga ko abagore muri iyo minsi ari indaya, kandi ko Isi ijya kurimbuka byatewe nabo n’ibindi.

The post Nyuma yo gucibwa akayabo Radio Amazing Grace yambuwe Ibyangombwa Byo Gukora appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Nyuma yo gucibwa akayabo Radio Amazing Grace yambuwe ibyangombwa byo gukora

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×