Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Umusore w’imyaka 19 yafatanywe amafaranga y’amiganano

Umusore witwa Musana Pascal wo mu Kagari ka Rango, Umurenge wa Mukura ho mu Karere ka Huye, yafatanywe amafaranga y’u Rwanda, ibihumbi 100 y’amiganano.

Umusore w’imyaka 19 yafatanywe amafaranga y’amiganano

Musana w’imyaka 19 yafatanywe aya mafaranga kuwa 20 Ugushyingo 2018. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP, Bonaventure Karekezi, yavuze ko yayafatanywe agiye kugura umwenda.

Ati ” Uyu musore yagiye mu isoko rya Rango kugura imyenda agereka ipantaro bamuca ibihumbi bitanu (5000 FRW) nuko ayakura mu mufuka ngo yishyure, ayahaye nyir’umwenda ayafashe yumva arororohereye nuko agira amakenga ayasuzumye neza asanga n’amiganano.


CIP Karerekezi yakomeje avuga ko uyu mucuruzi yahise atabaza bagenzi be baraza bafata wa musore bamusatse basanga afite andi ibihumbi 95,000frw bahita bahamagara Polisi arafatwa .

Kuri ubu Musana ukekwaho gukoresha Amafaranga y’amiganano yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.

CIP Karekezi yashimiye aba baturage bihutiye gutanga amakuru kuri Polisi bakimara gutahura ko Musana afite amafaranga y’amiganano ndetse asaba n’abandi kumera nka bo bakajya bihutira gutanga amakuru kuko bizafasha gukumira ibyaha.

Yagize ati “Amafaranga nk’aya agira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu kubera ko atesha agaciro ifaranga rya cyo, kandi akanateza igihombo abayahawe.

Yakomeje agira inama abacuruzi ko abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano, kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bahawe Cyangwa babonye umuntu ufite amiganano.

Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

The post Umusore w’imyaka 19 yafatanywe amafaranga y’amiganano appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Umusore w’imyaka 19 yafatanywe amafaranga y’amiganano

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×