Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Zari Hassan yandagajwe bikomeye n’ umunyamideli Gigy Money

Uwahoze ari umugore wa Diamond ariwe Zari Hassan yandagajwe bikomeye n’ umunyamideli Gigy Money, umwe mu bakobwa bakunze gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye muri Tanzaniya, amusaba kutazongera kumuvogerera ubuzima ngo kuko nta nakimwe amurusha.

Zari Hassan yandagajwe bikomeye n' umunyamideli Gigy Money

Intandaro y’aya magambo atari meza (Zari Hassan yandagajwe bikomeye) Umunyamideli Gigy Money yabwiye Zari ni ifoto umwe mu bafana ba Zari yashyize ku rukuta rwe rwa instagram mu minsi ishize igaragaza Zari ari mu gikorwa cyo gutangiza ikigo cy’amashuri, maze akora tagg kuri Gigy Money avuga ko yifuza ko uyu munyamideli yagakwiye gukora umushinga nk’uyu wa Zari.

Mu gusubiza uyu mufana Zari yahise atangaza ko nta kintu nakimwe yakora gisa n’icya Gigy Money ngo kuko ntaho bahuriye, aya magambo ya Zari akaba yarahise arakaza bikomeye Gigy maze amubwira akari imurori.

Zari Hassan yandagajwe bikomeye n' umunyamideli Gigy Money

Mu kiganiro yagiranye na BongoStars, Gigy Money yavuze ko Zari adakwiye kwirata ngo kuko nta kintu nakimwe afite Gigy adafite, ndetse amusaba ko adakwiye kurakarira Abanyatanzaniya bose bitewe n’uko yanzwe na Diamond.

Umunyamideli Gigy Money yagize ati: “Ndabizi uri nka mama wanjye. Ese nkubaze Mama, twebwe igihugu cy’abaturanyi twakugize dute kuburyo wongera kunyibasira? Nagusabye ibyakubayeho mu rukundo rwawe ntibigatume wanga Tanzaniya yose. Uwagutesheje umutwe ni Chibu (Diamond) si njyewe Gigy, ntugire uwo uzongera kubwira uwo mwanda rero. Umva nshuti Zari, njye sinkuzi gusa ndagushimira nubwo tutangana mu myaka, ariko ukwiye kumvaho ukampa amahoro ndabigusabye!”

The post Zari Hassan yandagajwe bikomeye n’ umunyamideli Gigy Money appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Zari Hassan yandagajwe bikomeye n’ umunyamideli Gigy Money

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×