Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Kubera kutitabwaho n’abashinzwe guteza imbere muzika nyarwanda mu ntara bahisemo kuza gukorera ibikorwa byabo Kigali

Kubera kutitabwaho n’abashinzwe guteza imbere muzika nyarwanda mu ntara, itsinda rya The Light Shine rikaba ari itsinda rigizwe n’abasore babiri kuri ubu bashyize hanze indirimbo nshya ndetse banatangaza ko kuri ubu bazanye imbaraga kandi batazigera basubira inyuma.

The Light Shine rigizwe na Imanibishaka Patrick ukoresha izina rya Evy Close mu buhanzi ndetse na mugenzi we Mutuyimana Janvier ukoresha izina rya Fire G aba basore bakaba bakomoka mu karere ka Rubavu bashyize hanze indirimbo nshya bise Sexy Girl ndetse banatangaza ingamba bazanye mu guteza Imbere Muzika Nyarwanda.

Kubera kutitabwaho n'abashinzwe guteza imbere muzika nyarwanda mu ntara bahisemo kuza gukorera ibikorwa byabo i Kigali

Nkuko aba bahanzi babitangarije Touchrwanda, ngo kubera kutitabwaho, batangaje ko kuri ubu bagiye kwerekana imbaraga bazanye muri muzika nuko gukora umuziki utuye mu ntara bitoroshye akaba ari nayo mpamvu ibikorwa byabo bya muzika bahisemo kubyimurira i Kigali kuko babona ko ariho kumenyekana byihuta.

Kubera kutitabwaho n'abashinzwe guteza imbere muzika nyarwanda mu ntara bahisemo kuza gukorera ibikorwa byabo i Kigali

The Light Shine bakaba basoje basaba abantu bose bafite uruhare rwo Guteza Imbere Muzika nyarwanda ko bareka kureba abahanzi bo muri Kigali gusa ahubwo bakajya banajya mu ntara kuko naho haba abahanzi kandi bafite n’impano.

Kanda hano wumve indirimbo Sexy Girl ya The Light Shine

The post Kubera kutitabwaho n’abashinzwe guteza Imbere Muzika nyarwanda mu ntara bahisemo kuza gukorera ibikorwa byabo Kigali appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Kubera kutitabwaho n’abashinzwe guteza imbere muzika nyarwanda mu ntara bahisemo kuza gukorera ibikorwa byabo Kigali

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×