Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Ni iyihe nama umuzungu Stewart uririmba mu kinyarwanda yatanze ku muziki wo mu Rwanda?

Umuhanzi w’umuzungu ukomoka mu gihugu cya Scotland Iain Stewart yatanze inama ku muziki nyarwanda  atanga iturufu abahanzi nyarwanda bakoresha ngo babashe kwamamara ku rwego rw’isi.

Stewart

Uyu muhanzi w’umuzungu wasohoye indirimbo “Ndagukunda” iririmbye mu kinyarwanda yagiriye inama abahanzi nyarwanda ko bakwizirika ku rurimi n’injyana gakondo ndetse bakirinda gushishura ibihangano by’abandi bagakora umwimerere. Uyu muhanzi avuga ko atari indirimbo ya mbere aririmbye mu Kinyarwanda kuko asanganwe nindi yitwa “love again” yakoranye na Man Martin avugamo ikinyarwanda gike.

Ubwo Stewart yageraga mu Rwanda yakunze byimazeyo igihugu cy’imisozi igihumbi kugeza ubwo ashaka umugore w’umunyarwandakazi ndetse yemeza ko amaze kugira inshuti nyinshi mu Rwanda, kuri ubu indirimbo ye “Ndagukunda” ije mu gihe hari indi yakoranye na Jean Paul Samputu na Bruce Melody iri hafi gusohoka.

Uyu muhanzi ukomoka ku mugabane w’i Burayi akagira n’umwihariko wo kuba umuhanzi w’umunyamahanga uririmba neza mu rurimi rw’ikinyarwanda yibaza impamvu n’icyo abandi bazungu bataragera mu Rwanda ngo baze bihere ijisho ibyiza bitatse u Rwanda.

Irebere Indirimbo”Ndagukund” y’umuzungu Iain Stewart uririmba mu rurimbi rw’Ikinyarwanda.

The post Ni iyihe nama Umuzungu Stewart Uririmba mu kinyarwanda yatanze ku muziki wo mu Rwanda? appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Ni iyihe nama umuzungu Stewart uririmba mu kinyarwanda yatanze ku muziki wo mu Rwanda?

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×