Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Iyumvire Ibyabaye kuri Humble Jizzo bwa mbere ajya mu kabyiniro

Manzi James wamamaye mu muziki ku izina rya {Humble Jizzo} yatangaje ibihe atazibagirwa byamubayeho bwa mbere ajya mu kabyiniro, agakangwa n’amatara yaho.

Humble Jizzo yamamariye mu itsinda rya Urban Boyz abanamo na mugenzi we Nizzo Kaboss, bakaba bazwi mu ndirimbo nka Kigali Love, Bibaye, Ishyamba, Kelele, Mama, Nipe n’izindi nyinshi.

Manzi James uzwi nka Humble Jizzo aririmba muri Urban Boyz
Manzi James uzwi nka Humble Jizzo aririmba muri Urban Boyz

Burya buri muntu usanga afite ikintu cyamugoye cyane mu buzima bwe, k’Uburyo atapfa kucyibagirwa. Ku ruhande rwa Humble Jizzo nawe ngo ntazibagirwa Bwa Mbere Ajya mu kabyiniro kunyuka umuziki, agatungurwa no kubona amatara adasanzwe ahindura imyambaro n’amaso y’umuntu.

Mu kiganiro yagiriye kuri RBA, Humble Jizzo yagize ati “Ubundi narinsanzwe ndi umuntu usenga, k’uburyo ntari nzi uko kujya muri Boite bisa. Inshuti yanjye rimwe yarambwiye ngo tujye kubyina, icyo gihe Cadillac niko kabyiniro kari kagezweho cyane, natwe niko twahise tujyamo. Nkimara kugeramo, nubwa mbere nari mbonye amatara amurika imyenda y’Umuntu igahindura ibara, byaratunguye cyane. Muri Aka Kabyiniro hajyaga havugwa amakuru yuko habamo amajyini, Iyo umuntu yankoragaho nabanzaga kureba niba intoki ze zimeze nkizanjye.”

Humble yakomeje agira ati “Nakomeje kugenda nzenguruka muri aka kabyiniro maze ngera ahantu hari abakobwa babiri barimo kubyina, ndebye amaso yabo mbona yabaye ibishirira, nahise nsohoka niruka cyane njya guhamagara wa musore twari twajyanye mubwira ko mbonye amajyini aranseka cyane, arambwira ngo tugende nyamwereke. Tumaze kwinjira namweretse amaso y’aba bakobwa, hanyuma arabegera arandeba nawe mbona amaso ye ahise ahinduka, ndikanga cyane gusa ahita ansobanurira ko biterwa n’amatara.”

Humble Jizzo ngo bwa mbere ajya mu kabyiniro yatunguwe no kubona amatara andihura amaso y'umuntu
Humble Jizzo ngo bwa mbere ajya mu kabyiniro yatunguwe no kubona amatara andihura amaso y’umuntu
Akabyiniro ka mbere Humble Jizzo yagiyemo ngo ni Cadillac
Akabyiniro ka mbere Humble Jizzo yagiyemo ngo ni Cadillac

Nyuma yo kuva muri aka kabyiniro, Humble Jizzo ngo nibwo yatangiye kwiyumvamo ko agomba kuba umuhungu wa Muzika, nyuma yaho Umuziki uza no kumuhira, akajya ajya kuririmba mu tubyiniro dukomeye.

Tubibutse ko mu minsi ishize, Urban Boyz baherutse gushinga Studio ya Audio yitwa “Urban Record” izajya ibafasha mu kazi kabo ka buri munsi, Iyi Studio ikaba yubatse kwa Nizzo I Nyamirambo.

The post Iyumvire Ibyabaye kuri Humble Jizzo bwa mbere ajya mu kabyiniro appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Iyumvire Ibyabaye kuri Humble Jizzo bwa mbere ajya mu kabyiniro

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×