Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Rayon Sports yitegura umukino ukomeye yamaze kubona undi mutoza w’umuzungu

Ikipe ya Rayon Sports kuri ubu iri kwitegura umukino ukomeye n’ikipe ya Costa do Sol yo mu gihugu cya Mozambique mu gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda muri CAF Confederation Cup yamze kubona umutoza mushya w’umuzungu.

Rayon Sports yitegura umukino ukomeye yamaze kubona undi m
Rayon Sports yakoreye imyitozo mu mvura itoroshye

Rayon Sports Yitegura Umukino wa CAF Confederation Cup izahanganamo na Costa do Sol yakoreye imyitozo ya nyuma mu mujyi wa Kigali mbere yo gutangira umwiherero hanze yawo gusa mu batoza bakoresheje iyi myitozo hakaba hatagaragaye Jannot Witakenge bivugwa ko yirukanywe n’umutoza mukuru Ivan Jacky Minnaert kuri ubu akaba ari gufashwa n’umutoza w’umubiligi mugenzi we Kenny Basteleus gusa ngo abayobozi b’ikipe ntabwo babizi.

Rayon Sports yitegura umukino ukomeye yamaze kubona undi m
Abakinnyi batunguwe no kubona umutoza mushya batari biteze

Kenny Basteleus watozaga ikipe ya Heroes yo mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda nawe yafashaga abatoza ba Rayon Sports barimo Nkunzingoma Ramadhan umutoza w’abazamu,Romami Marcel ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ndetse n’umutoza mukuru Ivan Jacky Minnaert gusa ngo ntago abayobozi b’iyi kipe babizi.

Rayon Sports yitegura umukino ukomeye yamaze kubona undi m

Nkuko umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yabitangaje akaba yatangaje ko uyu mutoza batamuzi aho yagize ati ” Umutoza mukuru ashobora kuba yamwizaniye ariko twe ntawe tuzi. Nta kazi twamuhaye natwe biradutunguye rwose. Gusa turaza kumubaza aho yamuvanye n’ikimugenza”.

Rayon Sports yitegura umukino ukomeye yamaze kubona undi m
Mu myitozo Ivan Jacky Minnaert yari afite umwunganizi w’umuzungu

The post Rayon Sports yitegura umukino ukomeye yamaze kubona undi mutoza w’umuzungu appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Rayon Sports yitegura umukino ukomeye yamaze kubona undi mutoza w’umuzungu

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×