Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Gikongoro: Padiri Ndikubwimana Augustin yahagaritswe kubera ubusambanyi no kunywa inzoga nyinshi

Padiri Ndikubwimana Augustin yahagaritswe na musenyeri Hakizimana Celestin uyobora Diyoseze ya Gikongoro kubera amakosa y’ubusambanyi bukabije ndetse n’ubusinzi bukabije bwarangwaga kuri uyu mugabo.

Padiri Ndikubwimana Augustin yahagaritswe kubera ubusambanyi no kunywa inzoga nyinshi

Amakuru dukesha TV 1 avuga ko Abakristu bayoborwaga n’uyu mu Padiri nibo bafashe iyambere mu kujya kwa Musenyeri, kubera ko bari bamaze kwinubira ingeso mbi z’uyu mu padiri warangwagaho ubusambanyi bukabije.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko iki kibazo nawe yarakizi mbere yuko abakristu baza kumuregera, kuko avuga ko yamwihanganiye igihe kingana n’imyaka 2 yose, ariko akanga gucika ku ngeso ze.

Si gusa kuba umusambanyi uyu mu Padiri Ndikubwimana Augustin azize ahubwo Musenyeri avuga ko hari n’imirimo yananiwe gukora kandi yariri mu masezerano yagiranye na Diyoseze, gusa Musenyeri akaba yaranze gutangaza ayo masezerano kuko ngo yaba amennye amabanga y’akazi.

 Si ubwambere ibi bibaye mu murimo w’Imana wa kiriziya Gatolika, kuko no mu mwaka wa 2013 padiri Karinijabo wayoboraga muri Kristu umwami I Nyanza yasabye uburenganzira bwo gukurwa ku mirimo y’ubu padiri maze ahitamo kwirongorera umukobwa yari yarakunze cyane.

Padiri Ndikubwimana Augustin yahagaritswe kubera ubusambanyi no kunywa inzoga nyinshi
Padiri Kirinijabo w’i Nyanza we yahisemo kwerura arashaka

Icyakoze Padiri Ndikubwimana mu buzima busanzwe yari yanahawe amahirwe yo kwiga kaminuza y’uburezi, bivuze ko nyuma yuko Diyoseze ifashe umwanzuro uhamye wo kumusezerera azahita ajya kwirwanaho agashaka akazi mu bijyanye n’uburezi.

Padiri Ndikubwimana Augustin afite imyaka 47, akaba yari amaze imyaka icumi ari umu padiri muri kiriziya gatolika.

The post Gikongoro: Padiri Ndikubwimana Augustin yahagaritswe kubera ubusambanyi no kunywa inzoga nyinshi appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Gikongoro: Padiri Ndikubwimana Augustin yahagaritswe kubera ubusambanyi no kunywa inzoga nyinshi

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×