Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Gapapu: Nicole ukina muri City Maid yatwaye umukunzi wa Saphina ukina muri Seburikoko(AMAFOTO)

Hari igihe ushobora kubona abakinnyi ba Film batanga ubutumwa bukumira gucana inyuma ukagira ngo bo ntibabikozwa, cyangwa se ntibazi ibyo ari byo, nyamara byatahuwe ko aribo baza ku isonga mu guterana Gapapu {gucana inyuma}.

Umukinnyikazi witwa Nicole Uwineza Ukina Muri Film ya City Maid nka Mama Beni arashinjwa gutwara umukunzi wa Kirenga Saphina wamamaye muri Film zinyuranye zirimo na Seburikoko.

Uwineza Nicole akina muri Film ya City Maid yatwaye umukunzi wa Kirenga Saphina ukina muri Sebu
Uwineza Nicole ukina muri Film ya City Maid yatwaye umukunzi wa Kirenga Saphina ukina muri Sebu

Kirenga ararira ayo kwarika nyuma yo gutwarwa umukunzi
Kirenga ararira ayo kwarika nyuma yo gutwarwa umukunzi

Bijya gutangira, Kirenga Saphina n’umusore witwa Eric Sebera bakundanaga mu buryo buzwi na buri wese, ndetse uyu musore yari yaranambitse impeta ya Fiancaille Seraphine. Icyo gihe yapfukanye imbere y’inshuti ze amusaba kuzamubera umugore, undi nawe aramwemerera.

Kirenga Saphina yari ameranye neza na Eric mbere yo gukubitwa Gapapu
Kirenga Saphina yari ameranye neza na Eric mbere yo gukubitwa Gapapu
Mu birori byo kwambikwa impeta ni uku byari byifashe
Mu birori byo kwambikwa impeta ni uku byari byifashe
Kirenga na Sebera bataratandukana
Kirenga na Sebera bataratandukana
Saphina yambitswe impeta imbere y'inshuti ze
Saphina yambitswe impeta imbere y’inshuti ze

Nyuma yo kwambikana impeta, Saphina na Eric bakomeje gukundana bakajya basohokana ahantu hanyuranye, ndetse banapanga imishinga yo gukora ubukwe.

Uwitwa Uwineza Nicole wamamariye muri Film ya City Maid yaciye mu rihumye Kirenga maze atangira kugirana ubucuti bwihariye na Eric, baza gushiduka baguye mu Nyanja y’urukundo.

Nicole yateye Gapapu Saphina wari warambitswe impeta
Nicole yateye Gapapu Saphina wari warambitswe impeta
Nicole Uwineza n'umwari w'inzobe uri mu bakunzwe cyane mu ruhando rwa Cinema
Nicole Uwineza n’umwari w’inzobe uri mu bakunzwe cyane mu ruhando rwa Cinema

Inshuti za hafi za Eric Sebera zirahamya neza ko Nicole na Eric bameranye neza cyane ndetse ngo barimo no kwitegura gukora ubukwe mu minsi iri imbere. Ku rundi ruhande Kirenga Saphina we ararira ayo kwarika nyuma yo kwambikwa impeta aziko agiye kubana na Eric, Nicole agahita amumutwara.

The post Gapapu: Nicole Ukina Muri City Maid yatwaye umukunzi wa Saphina Ukina Muri Seburikoko(AMAFOTO) appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Gapapu: Nicole ukina muri City Maid yatwaye umukunzi wa Saphina ukina muri Seburikoko(AMAFOTO)

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×