Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Knowless na Clement bavuye Iburayi(AMAFOTO)

Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement ndetse n’umwana wabo witwa Ishimwe Or Butera bagarutse mu gihugu cy’u Rwanda nyuma y’igihe kirenga ibyumweru bibiri baragiye ku mugabane w’iburayi.

Knowless na Clement bamaze kugaruka i Kigali nyuma y'ibyumweru bibiri bari iburayi
Knowless na Clement bamaze kugaruka i Kigali nyuma y’ibyumweru bibiri bari iburayi

Knowless n’umuhanzikazi umaze kubaka ibigwi bikomeye mu muziki w’u Rwanda, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Uzagaruke, Ujya Unkumbura, Winning Team, Darling yakoranye na Ben Pol n’izindi nyinshi.

Tariki ya 19 Werurwe 2018 nibwo Butera Knowless n’umuryango we buriye Rutema ikirere berekeza ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’ubwongereza, Icyo gihe batangaje ko bajyanyweyo n’ikiruhuko, ndetse ngo bibaye ngombwa bazahakorera akazi kabo k’umuziki.

Nyuma yo kugerayo, bagiye bashyira hanze amafoto anyuranye yerekana ibihe by’uburyohe barimo kugirira muri iki gihugu, aho bagiye basura ibice nyaburanga by’umujyi wa London.

Aha Clement yari yasuye imiturirwa yo mu mujyi wa London
Aha Clement yari yasuye imiturirwa yo mu mujyi wa London

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Tariki ya 02 Mata 2018 nibwo Clement na Butera bagarutse I Kigali, bakaba bashimangiye ko urugendo rwabo rwagenze neza cyane, ntakibazo na kimwe bagize.

Knowless na Clement bagiriye ibihe byiza mu bwongereza
Knowless na Clement bagiriye ibihe byiza mu bwongereza

The post Knowless na Clement bavuye Iburayi(AMAFOTO) appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Knowless na Clement bavuye Iburayi(AMAFOTO)

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×