Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Irebere impano idasanzwe Kiss Daniel yahaye murumuna we kumunsi we w’amavuko

Kiss Daniel umuhanzi ukunzwe cyane kuri uyu mugabane wa Afurika yahaye murumuna we Anidugbe Mofoluwato Uthman impano idasanzwe ubwo yizihizaga umunsi we w’amavuko.

Irebere impano idasanzwe Kiss Daniel yahaye murumuna we kumunsi we w'amavuko

Anidugbe Mofoluwato Uthman umuvandimwe muto w’umuhanzi ukomoka muri Nigeria Kiss Daniel ukunzwe n’abatari bake kuri uyu mugabane wa Afurika ndetse no mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ubwo uyu murumuna we yizihizaga isabukuru y’amavuko yaje kumuha impano idasanzwe, impano y’akataraboneka kuri uyu munsi we w’ibyishimo kuwa 17 werurwe 2018 aho yamugeneye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Chevrolet Camaro.

Irebere impano idasanzwe Kiss Daniel yahaye murumuna we kumunsi we w'amavuko

Nyuma yo kwakira impano idasanzwe umuvandimwe wa Kiss Daniel mu kuyishimira abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye umuvandimwe we mukuru ndetse anamugaragariza urukundo amukunda aho yagize ati:” urakoze muvandimwe Kiss Daniel ku bw’impano yakataraboneka wampaye ntabindi byinshi mfite byo kuvuga……Ndagukunda cyane birenze.”

Instagram Photo

Uyu musore n’umwe mu bahanzi bakunze gusangira amafaranga ye n’umuryango we kenshi cyane ndetse uyu mwaka wa 2018 nabibutsako ari umwe mu myaka yatangiye neza dore ko ariwo mwaka yamuritsemo Laber yiwe nshya yise Flyboy Inc.

The post Irebere impano idasanzwe Kiss Daniel Yahaye murumuna we kumunsi we w’amavuko appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Irebere impano idasanzwe Kiss Daniel yahaye murumuna we kumunsi we w’amavuko

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×