Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Diarra ukinira Rayon Sports yakoze impanuka(AMAFOTO)

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Ismaila Diarra usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sport yakoze impanuka ubwo yavaga gukina umukino wabahuje n’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Africa y’epfo.

Umukino wa Rayon Sport na Mamelodi Sundowns wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 07 Werurwe 2018 kuri Sitade Amahoro I Remera ukaba wararangiye amakipe yombi anganyije ubusa k’ubusa(0-0).

Nyuma y’umukino, abakinnyi bose bahise basubira iwabo kugirango bazagaruke mu mwiherero bitegura kujya muri Afurika y’epfo gukina uyu mukino wo kwishyura.

Hari bamwe bahisemo gutaha n’imodoka, abandi batega Moto, Diarra nawe yahisemo gutega Moto kugira ngo imugeze I Nyamirambo, gusa ntago yahiriwe n’uru rugendo kuko Yakoze Impanuka idakomeye.

Ismaila Diarra yakoze impanuka nyuma y'umukino wa Rayon Sport na Mamelodi Sundowns
Ismaila Diarra yakoze impanuka nyuma y’umukino wa Rayon Sport na Mamelodi Sundowns

Ubwo We n’umumotari wari umutwaye bari bageze mu Biryogo, bakoze impanuka idakanganye cyane kuko nta mvune cyangwa igikomere bagize, gusa abaganga bahise bajya kumwitaho kugira ngo barebe niba atagize ikibazo runaka gishobora kumubuza gukina.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Diarra ukinira Rayon Sports yakoze impanuka(AMAFOTO)

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×