Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Mu Isi, Inturo Yange - Poem by Mwalimu LAKHPIN












Mu isi yange mwanga cyane
Mwijijisha ngo si ho iwanyu
Nge ni ho hantu hamwe rukumbi
Nganya ngo ihirwe rimpe ikunde
Nubwo ndeba nta kanunu.

Mbyuka iteka nta rubanza
Nkihumura ndamutsa abandi
Twa turirimbo twinyigimbya
Hashize akanya imbeho igatera
Nibaza cyane iby'uwo munsi.

Bamwe bahanga mbona duhura
Ivumbi ryinshi ryabarenze
Na ko agatutu ari igitero
Ibya misiyoni babitaye
Icyaduhuje ari ifaranga.

Barironka intego ari imwe
Ngo inzu bahahane n'udusambu
Ababo kera bazabe heza
Na yo amashuri bayaminuza
Bwacya nkumva banga mu isi.

Wenda ahari iryo juru ryabo
Ni ibyo twebwe bakadukinga
Ngo igihe cyose tugane cyane
Za nyigisho ndemyamisango
Z'uko mu isi ari agacumbi.

Nk'uzi iwabo mbaye ngewe
Nava mu isi nkajya iyo iwacu
Iby'ino byose mparira ab'ino
Kuko biryoha by'umunovera
Iwanyu hawe nta rubanza.

Wenda cyangwa si na ho iwabo
Ni irya nganzo igera aho ishatse
Ifasha izo nkuke guca imitaga
Ziruhutsa ko ejo buzacya
Iwabo ubukungu bujejeta?

Ni amahire ibyo ubwo mubizi
Mumpe ibyange ngume aha iwacu
Kuko nagiye iwanyu numva
Naba nange mbaye impunzi
Mwe mutimaje iwanyu mwaka.

Mwinyigisha gukunda iwanyu
Iwacu mpazi ahubwo mwebwe
Byaba byiza iwanyu baje
Bakabajyana ndabona mwebwe
Mwaranambye umuhana w'aha.

Na ko ndashyenga inzira ijya iwanyu
Ni igikoko hambavu bambe
Namwe ubwanyu murayitinya
Ntikinabazi ngo kibabere
Mu isi yange ni ho mwihinda.

Muraharamba mukahazonga
Kandi muzi ngo si ho iwanyu
N’ubabwiye ngo muge iwanyu
Mukamutwama ngo arabashenye
Nyamara bwacya ngo isi y'icumbi.

Nk'aho iwanyu mutanasura
Nyoberwa cyane icyo muhashaka
N'abo mwiga bahahanze
Kugeza n’ubu bataharangwa
Kandi n'ino mutabareba.

Ngaho ngo mwebwe muzahatura
Ngo habe ahanyu murye amatunda
Ngo so ubabyara si uyu w'ino
Ngo iyo ni yo ari mu iryo tuze
Ariko rikinze ibihe n'ibindi.

Simbajoye nge ndabakeje
Mu izo ndoto mutajya mwitsa
N’ubabwiye ibihaganisha
Mukamusenga mutamujoye
N'indasago ntimuzitinye.

Amanjwe yose ntimugitinya
Nta kabanga mugira ukundi
Umwana wize abasoma ubwonko
Ubundi imari mukamuhunda
Ngo uwo so wanyu amutume mwumve.

Nk'aho hantu so wababyaye
Atasunukwa avugana namwe
Ngo bibe ngombwa atume undi muntu
Byaba kandi no kumubwira
Mugaca hirya ngo ku muhuza.

Nk’aho wenda ururimi rwanyu
Nta rwo bazi babasemura
Cyangwa wenda ubusabe bwanyu
Bitari ngombwa kugera iwanyu
Cyangwa wenda ntimunahazwi?

Nge ino aha iwacu nta bahuza
Data muzi indoro n'ingendo
Nge kumubwira aba ari we nange
Twaritora inyagwa y'icyaka
Tukayitsemba ikavuza induru.

Mu isahaha imaze imitaga
Mwanga iwanyu ngo si ho iwanyu
Iwanyu hanyu hatabashaka
Kandi namwe munabireba
Ariko ayo maso mukayafunga.

Ntawushaka kumva impamvu
Na ko ngo iwanyu bazira cyane
Umuntu wese uvuga ku byaho
Byanarimba bakamutsemba
Ngo avuze ubwiru bitari ngombwa.

Cyakora ubanza muri n'abaho
Kuko amabanga mumena iteka
Muyaririmba buri dakika
Mumeze nkange mwanayonga
Twa tubindi twamenwa rwose.

Gusa nge iyaba iyo ari ho iwanyu
Mukaba mwumva munahakunze
Mwata iby'aha nk'uko numva
Buri mutaga mubiririmba
Ab'ino twebwe tukabitunga.

Na ko nanone ndimo ndashyenga,
Iwanyu handi haba ahahe
Ko ari mitingi ineza amaso
Ngo murye utwanyu muye n’utwacu
Ngo turabitsa ahandi mama.

Rwose iwanyu nta bwo mpanze
Ariko unarebye uko muharata
Ishyamba si ryeru ndahakemanga
Namwe kandi nzi ko ari nk’uko
Usibye ubwoba babateye.

Reka ndorere kuvuga cyane
Bitaba itiku nkamera nkamwe
Mwanga inturo ngo aha indoto
Umunsi iwacu habahaze
Nzaba indeba uko mubigenza.






This post first appeared on Lakhpin, please read the originial post: here

Share the post

Mu Isi, Inturo Yange - Poem by Mwalimu LAKHPIN

×

Subscribe to Lakhpin

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×