Nyumvira nkumve muhorakeye
Narakubonye mbona urakeye
N’ibiryo by’ubwo sinabiriye
Mbona akamama kadasukuye
Nyumvira mwari mbone ngukoye
Ingabo zanjye maboko yanjye
Related Articles
Ziruse igaju ngo ribe iryanjye
Ubufaranga ubwo bw’ubushakwa
Sinabuhombye twabushaka
Rugero rwiza mpa inseko ikeye
Nyumvira Shenge mere nk’abandi
Mbone akabanga karuta akandi
Ako njye nshaka ntabona ahandi
Maze n’icyasha kiruta ibindi
Ni rwo rukundo ntasaba abandi
Ngusabye akanya karuta akandi
Nkubaze akantu gatega abandi
Mvunira sambwe nkurushe abandi
Nkugabe ituze ntari mutindi
Ngo n’ifaranga rijya mu rindi
N’iyo naba ndya ibi by’abatindi
Nagusiga nkarya uruhayi
Nkabura amazi nguha divayi
Ngabira ituze nkubone waje
Kuko ababeshya baratuganje
Komeza wumve nyumvira shenge
Narabibonye sinakubwira
Ngusabye kuza utaguze inshinge
Nkaguha amazi nanakubwira
Nyumvira shenge mbone agahenge
Ngize ngo izuba riranarenze
Kuko ribonye mvuze irihenze
Singuhenda ni ibi nsinze
Abaryi bose ntibakurenze
Urariboye njye mbona undenze
Ngeze aha ngaha ntabihishuye
Dore iri jambo njye ndarikuye
Nguca amarenga ngo umenye ryose
Kuko ndashaka ko umba iruhande
Mpora nkureba nta gikingo
Tetero ry’i tare mu batezi
Ry’uwagutoye w’uruti rwiza
Agata urwano rw’urutaturwa,
Tikiro bwite uruta abatunzi
Ukanatera umuteto iteka
Nsigaye numvira nka karisimbi
Ngo mpore ndota ndora iryo simbi
Maze nkubwiye mbona aka kanya
Ngo umenye cyane ko ntakurwanya
Ko nagukunze bifashe umwanya
Iyo nkureba ubwo mpita ntwarwa
Nakureba nkabura indebo
Iminwe yanjye yo ikagutinya
Ingohe zose ubwo zigapfuka
Ariko sinzi ko ari njye ukunda
Mbona uyu munsi mbivuze none
Ubite iwawe umenye ko mpiye
Ubyumve n’ejo nkubone ikaze
Unkize icyago cy’urukukumbe
Mpore udasanga narasereye
Ibi nkubwiye mbiteze umunsi
Utari kuza unsubiza none
Gusa unashake ako gahe keza
Ibi nkubwiye ungabe iryo nkwiye,
Nyumvira shenge nkurore ubwanjye
Ni ibi akabanga mporana ngenda
Iwanjye hanjye ni muri njyewe
Haze ungenge ungenze neza
Nitwe muhire mbe nkwihariye
Utone ntatijwe nguhawe! By Lakhpin in 2008