Nsiga Yezu umusingizwa
Utansiga amansonza
Akansarika ibisare by’iseruka
Ngasiga ntiswe umusuhere
Niswe umuserukirashimwe.
Angaba ituze agahora andata
N’ibiti bwite bitega ibyate
Biti dutake uyu wadutuje
Na yo imitaga igatabwa itawe
Imico myiza ikaba nk’ibiza.
Umuco ncengewe mu macuka
Umpa gucika njya kuwuconga
Mbona ibicanyi bicura icana
Bica agacyocyo aho imbere yacu
Biti uyu yezu ni karuhura
Umururumba umwe w’uburumbo
Ubura kumboneka imubyimba
Imbuga zange ni zo kuramba
Mba impoza n’ibi ndabiririmba
Imbeho yibera mu binamba.
Naratuje mvuna umutaga
Nti ko ntashonje nkaba nakwese
Ko nahimbye nkaba ntarembye,
Ndeke iyi myato kandi
Y’urugo rwiza rutumye ndambye?
Nti hinga ngende mbivuge hose
Na yo isahaha iti turahuye
Ngo uce ubusembwa uvuge uwo nguwo
Na yo amagambo uyabone meza
Kuko ikirenze ni kumushima.
Imana ikunda kumara intimba
Imari ikaza ikagaba itimba
Ngo dore ngenga menya ubwo bwenge.
Nti hora Mana undutiye ifeza
Intako yange yo iragutinya.
Hinga nshime inkuyo wampaye
Na cyo igicaniro naracyose
Inkamwa zije mbona ayo ncunda
Ngo ejo ntagomba kuganya cyane
Ufite intambwe inyarutse cyane.
N’abo bami bafite iningwa
Ntibakuganza kuko ubarenze
Wageze i Rwanda ho uraharara
Warahatuye ni ko mbireba
Kuko utahaje mba ntakirangwa
Intego nyinshi izi z’ibihanda
Zikora ukwazo no mu mihanda
Ngo ejo ntarenga nkanabisenda
Bisa n’isayo ntibinagenda
Ariko icyo nzi mfite umuzinda.
Ingabo zawe z’urudatsindwa
Ku rudasesa zirahatetse
Na bwo ubutwari zirabutwaye
Ngo aho ntatanga ntabigusenze
Koko ndarambe kurorwa nawe.
Gahore urimbye ibyo biririmbo
Uko ndabanza iri zina ryawe
Umfate nange nge mu misango
Ngere iyo bweze ngeze mu bawe
Itiro ntuwe ndiguhe untunze.
Wakoze ibyiza unsanze ahantu
Ngusabye isaha imwe ngo ngusenge
Uzi aho unsanga uje kunsura
N’uko unsanga ntabigukinze
Nduha ntagambye ibyo urabireba.
Mburana Dawe ndeke icyo cyavu
Mbe muto ushima ndi kurya inganzo
Iyi yo intunze ndeke ubuceshwa
Isibo isanzwe isige ntasinze
Maze ngushime n’ejo bundi
N’iyo wamfuka amaguru yose
Amaso yanjye akabura izuba
N’igituza cyo kikaryiba,
Nakura ingofero umpaye
Ngatera ivi ngo mana urera
Mfashe nk’akanya nkabona isimbi
Rusakaza zikansanga
Zikansanganya iyi mpano
Nakuza untaze umpa no guhirwa
Ntamba Umukunzi uturiye!
Lakhpin
Emmanuel Muhire