Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

BASOTE | INTURO YANGE

Muraharamba mukahazonga
Kandi muzi ngo si ho iwanyu
Nubabwiye ngo muge iwanyu
Mukamutwama ngo arabashenye
Nyamara bwacya ngo isi y'icumbi.

Nk'aho iwanyu mutanasura
Nyoberwa cyane icyo muhashaka
Kugeza nubu bataharangwa
Kandi n'ino mutabareba.

Ngaho ngo mwebwe muzahatura
Ngo habe ahanyu murye amatunda
Ngo so ubabyara si uyu w'ino
Ngo iyo ni yo ari mu iryo tuze
Ariko rikinze ibihe n'ibindi.

Simbajoye nge ndabakeje
Mu izo ndoto mutajya mwitsa
Nubabwiye ibihaganisha
Mukamusenga mutamujoye
N'indasago ntimuzitinye.

Amanjwe yose ntimugitinya
Nta kabanga mugira ukundi
Umwana wize abasoma ubwonko
Ubundi imari mukamuhunda
Ngo uwo so wanyu abatume k'uwo.

Nk'aho hantu so wababyaye
Atasunukwa avugana namwe
Ngo bibe ngombwa atume undi muntu
Byaba kandi no kumubwira
Mugaca hirya ngo kumuhuza.

Nkaho wenda ururimi rwanyu
Ntarwo bazi babasemura
Cyangwa wenda ubusabe bwanyu
bitari ngombwa kugera iwanyu
Cyangwa wenda ntimunahazwi?

Nge ino aha iwacu nta bahuza
Data muzi indoro n'ingendo
Nge kumubwira aba ari we nange
Twaritora inyagwa y'icyaka
Tukayitsembana ubwige bwacu.

Mu isahaha imaze imitaga
Mwanga iwanyu ngo si ho iwanyu
Iwanyu hanyu hatabashaka
Kandi namwe munabireba
Ariko ayo maso mukayakinga.

Ntawushaka kumva impamvu
Na ko ngo iwanyu bazira cyane
Umuntu wese uvuga ku byaho
Byanarimba bakamutsemba
Ngo avuze ubwiru bitari ngombwa.

Cyakora ubanza muri n'abaho
Kuko amabanga mumena iteka
Muyaririmba buri dakika
Mumeze nkange mwanayonga
Twa tubindi twamenwa rwose.

Gusa nge iyaba iyo ari ho iwanyu
Mukaba mwumva munahakunze
Mwata iby'aha nk'uko numva
Buri mutaga mubiririmba
Ab'ino twebwe tukabitunga.

Na ko nanone ndimo ndashyenga,
Iwanyu handi haba ahahe
Ko ari mitingi ineza amaso
Ngo murye utwanyu mumare utwacu
Ngo turabitsa ahandi mama. 

Rwose iwanyu ntabwo mpanze
Ariko unarebye uko muharata
Ishyamba si ryeru ndahakemanga
Namwe kandi nzi ko ai nkuko
Usibye ubwoba babateye.

Reka ndorere kuvuga cyane
Bitaba itiku nkamera nkamwe
Mwanga inturo ngo aha indoto
Umunsi iwacu habahaze
Nzaba indeba ifato muziga.                   



This post first appeared on Lakhpin, please read the originial post: here

Share the post

BASOTE | INTURO YANGE

×

Subscribe to Lakhpin

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×