Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Ijuru ryiîmeze ubwiîre

Tags: ntyi ijuru ubwire

Impara nshotsi ya murya utuje
Yabuze urwuri ikiri gatoya
Rugemangango ayiha agahenge
Ngo imare akanya irora ari byiza
Na ho buvuke ingarû ari zose

Si ikirere ubwire bwuje
Si n'ikirere cyuje ubwire
Ni ubu bwire bwujwe indêerê
Cya kirere cyujwe ubwire
Ka kazuba kuje ubukonje

 Cya kirato cyiîmanye ituze
Mu ngabo nyinshi za murya w'iyo
Mu nzira itazwi isoza yuje
Mu mbeho itica isonga ahubwo
Mu nso ntoôbwa rwihugenza.

Cya kiroto cyabuze isoza
Cyahoze ikambe mu nzira cyane
Cyarezwe iminsi cyimwa ijambo
Mu izo nsange zitagisumbye
Ya ntyi ishaje iti ni urukeye!

Rya simbi rikeye uburyohe
Wa muranzi uyu babuze henshi
Ka kanyange aka kameze isunzu
Ya nyamanza yanga ikona
Wa munaâyu ugenda uteema

Cya kibindi mvamahanga
Uruuho rwiswe mwezi-utuje
Imvomyi ibizi ikuzuza cyane
Ngo amapfa abaye izashire inyota
Mu gihe yishe ikabona cyêera.

Ka gatuti kubatswe kera
Ndamira-abeeshi mu manywa yera
Kaazî kugenda kiîmeze ingendo
Ntawabiketse byahise biza
Ngenga ibâanza ihomba irembo.

Na cyo icyo cyanzu twabuze twese
Ngo tuhacike hamwe haryana
Mu ntyi zitinywa izi zuje uruhayi
Zimuye itûuza mu mbô yazo
Zari na rwêera ubu zeêmeye icyaha.

Ka gahenge aka kiîtezwe cyane
Wa muneza ushatswe iteka
Rya teteshwa ryuûjwe indoto
Ya gahunda yemewe cyane
Byari byiza iyo biza ari nyabyo

Bya bikêeko byaboshywe umwûumba
Bya biheko bibyara baringa
Rwa rutindo rugusha uwo ruzi
Rwambutsa inshyashya ku nti zarwo
Habe n'inzaâre ngo yasunuukwa.

Bwa buryohe ubu bwiîtezwe cyane
Ya mahane aya atazwi ururôoto
Za ndo zose zameze impwâahwâ
Nkanswe imishubi y'iyo Rushubi
Inyaama zeezê ziîmuye abazo.

Ni ijuru nsaangwâ rikabûtse cyane
Umwami wimye atagira inteko
Nta butware ni izina arisha
Mwa rubanda nta kajambo
Nta kanunu ku mbo itaneje.

Iyo baririkira hirya iyo ngiyo
Icyo batazi batiteze kandi
Ni umuheezo witwa urukundo
Ni uburyane bwiswe umubano
Ba batâazî bakeka ari ngiîbwa.

Ni urukâango rweêze urwuri
Rwa ruhayi rwiîswe rwiza
Ka gahinda kiîswe ituze
Ya mahoôho ku nso ishîinze
Wajya i Mwûumba hayo ukaana.

Nta joro ryaho rizi icya
Nta manywa yaho wamenya
Nta rira ryaho wasoma
Ni ingoyi ihâabye mwa ntyi mwe
Ni ijuru ryiimêze ubwire iyo.

Ni ikirambi cyo mu mbugu-mvange
Zibyagira zizi ikirâaza mvaangâ
Kwa Mbonye twe twagannye twese
Mu arya ahiye tutamenye kera
Tweze inzumvu izi ziyita inaâmbe.

Ya mpara ihindutse incungura
Mu imaro ryayo ibeshywe iryiza
Irizi ryose iryame iririmbe
Za zidahimbye izi z'amagwaanda
Mu ndoro zayo himemo ijambo.

Barashwe icyico tubimana cyane
Ngo wenda undi munsi bizaba bikwiye
Tugendane ihirwe tunezwe bitinde
Nk'uko yakâaje ubwo umweru uduciîka
Inyoba iragwira ngo hitezwe ishinjo.

Ni za nzozi zayobye ingendo
Kwa kuri kwajemo utuntu
Za nsobe zeze mbûyeera
Ya mavi byeerâ asukumwa
Ka gati keêze birwawe.

Ni ba bahungu ba Rugwiiza
Bayobye zimwe banyaze
Baâsobwe ayo baatoonzê
Bati uruhêendo ni nk'urubyaro
Rumwe rukwira rukayagara

Rwagera icika rugaca icyôoko
Mwambari ati" izi nkoombe-mpisî"
Byaya amapfa asuhuza
Byagomeye izitêetse birazihinda
Bikaririmba izisêendwa inkundo zâahatetse.

Zitaabwê ishyanga ishyaânda rizoôte
Amaroro yazo ahwere iyo hirya
Izaazivûga icumu izabe ikiiza
Nkeengâ ni uko ararisereeye
Ngo imbohe z'iyo zibone idiiho

Ya ntyi nyayo iti aho ndabaye
Nta miheemba imbimbu ndahanze
Inyambo nahûuye iragwire ino rwose
Inyagâ zêeze ibonwa rukuûmbi
Nta gahenge ntarabona itetera ino!

Nta munyâ baazwî biîmitse inkundo
Bishyurwa intimba bimwa akazuba
Baarirâ akanya ngo ni impisî cyane
Si ukubarenga biteeka igituûza
Bibica urugwiro bibambura ijambo.

Nta rujisho impigi si zose
Ah'urugwiro ubu ntiharotwa
Isibo yindi ubu yo si ntobwa
Kuko haganje uru rubeho rwinshi,
Rw'ijuru ryimeze ubwire bwatuzonze.





This post first appeared on Lakhpin, please read the originial post: here

Share the post

Ijuru ryiîmeze ubwiîre

×

Subscribe to Lakhpin

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×