Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Umunyamakuru wa RBA Tidjara Kabendera yakoze ubukwe mu ibanga

Tidjara Kabendera, umunyamakurukazi ukomeye mu Rwanda ukoreye igihe kinini Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yakoze ubukwe n’umugabo babanye bakaza gutandukana.

Umunyamakuru wa RBA Tidjara Kabendera yakoze ubukwe mu ibanga

Uyu munyamakurukazi yasezeranye na Abdul Nasahmad wari umugabo we wa mbere, bakaza gutandukana bafitanye abana babiri. Nyuma ye yashatse undi mugabo ariko nawe barananiranwa.


Ubu bukwe bwabereye muri Tanzani, bwitabirwa n’abantu mbarwa ndetse bunakorwa mu buryo bw’ibanga.

Tidjara kuri uyu wa Gatanu yashyize ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagram yumvikanisha ko buri kintu kigira igihe cyayo kandi umugisha w’umuntu ntaho ujya.

Ati: “Buri kintu Imana ikigenera igihe cyacyo, icyo wirukankira ukakibura mu by’ukuri aba atari umugisha wawe. Niba ari umugisha Imana yagupangiye uzagumana nawo.”

Ku wa 30 Werurwe 2008 Tidjara yari yasezeranye n’undi mugabo witwa Burakari Abubakar baza gutandukana bafitanye umwana w’umukobwa.

Ubwo mu 2008 Tidjara yasezeranaga na Burakari Abubakar bakaza gutandukana
Ubwo mu 2008 Tidjara yasezeranaga na Burakari Abubakar bakaza gutandukana
Tidjala amaze igihe yarongeye kwihuza n'umugabo we wa mbere
Tidjala amaze igihe yarongeye kwihuza n’umugabo we wa mbere
Umunyamakuru wa RBA Tidjara Kabendera yakoze ubukwe mu ibanga
Umunyamakuru wa RBA Tidjara Kabendera yakoze ubukwe mu ibanga
Tidjara Kabendera yakoze ubukwe n'umugabo babanye bwa mbere bakaza gushwana
Tidjara Kabendera yakoze ubukwe n’umugabo babanye bwa mbere bakaza gushwana

The post Umunyamakuru wa RBA Tidjara Kabendera Yakoze Ubukwe mu ibanga appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Umunyamakuru wa RBA Tidjara Kabendera yakoze ubukwe mu ibanga

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×