Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Mugabekazi Patricie 20 wiyahuye kubera kubengwa ngo yaru yarandujwe SIDA (Amafoto)

Uyu mukobwa Mugabekazi Patricie w’imyaka 20 wari urangije amashuri yisumbuye, yiyahuye ku wa Mbere tariki 19 Ugushyingo 2018, ku mpamvu bivugwa ko ari umusore bakundanaga wamuciye inyuma akanamwanga.

Umukobwa w’imyaka 20 wiyahuye kubera kubengwa ngo yaru yarandujwe SIDA

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yiyahuje umuti wica imbeba, nyuma yo gusanga umukunzi we uzwi ku zina rya Fils yasohokanye n’undi mukobwa mu kabari,aho yu musore ngo yahise abwira Mugabekazi ko atakimukunda ndetse atagikeneye no kumureba.


Nyakwigendera bakimara kumubenga yaratashye afata ikaye yandikira umusore mu mukono utari woroshye gusomeka, ati: “Twakoranye byinshi bishimishije, umva rwose Fils ndarambwiwe guhora umbabaza, nagusabye imbabazi kenshi, dukundanye igihe kinini none ndabirambiwe urabeho.’’

Umukobwa w’imyaka 20 wiyahuye kubera kubengwa ngo yaru yarandujwe SIDA

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyatumye uyu mukobwa yiyahura, aho yagize ati: “Amakuru twarayamenye, harimo hakurikiranwa niba ibivugwa ko yiyahuye kubera ko umuhungu bakundanaga yamwanze, ari byo.”

Nyakwigendera Mugabekazi n’umusore bakundanaga bari gukatana umutsima
Nyakwigendera Mugabekazi n’umusore bakundanaga bari gukatana umutsima

Yongeyeho ko bibaye ari byo ko uyu mukobwa yiyahuye kubera umukunzi we wamwanze, uwo musore nta cyaha yaba afite. Ngo yakigira ari uko bigaragaye ko yagize urundi ruhare mu gutuma yiyahura.


Umwe mu nshuti za nyakwigendera avuga ko uyu musore bakundanaga uzwi nka Fils yari yaramwanduje agakoko gatera SIDA, hiyongeraho ku mwanga bituma yumva yanze ubuzima bwe ndetse ko nuwo muti w’imbeba yanyoye ariwe wari wawumwoherereje nk’impano.

Nyakwigendera Mugabekazi uriho akamenyetso hano yari kumwe n’abakobwa b’inshuti ze
Nyakwigendera Mugabekazi uriho akamenyetso hano yari kumwe n’abakobwa b’inshuti ze

Nyakwigendera Mugabekazi yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuli yisumbuye ku kigo cya Saint Phillipe, akaba yavukaga mu bana batanu ari nawe wari umuhererezi iwabo.

Mugabekazi Patricie yitabye Imana ubwo bageragezaga kumunjyana kwa Muganga ariko biba iby’ubusa apfira mu nzira bitewe n’umuti w’imbeba mwinshi yari yanyoye.

The post Mugabekazi Patricie 20 wiyahuye kubera kubengwa ngo Yaru Yarandujwe Sida (Amafoto) appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Mugabekazi Patricie 20 wiyahuye kubera kubengwa ngo yaru yarandujwe SIDA (Amafoto)

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×