Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Rwamagana: Aho kwicana, abashakanye badahuje baragirwa inama yo kwaka gatanya

Rwamagana kuri uyu wa   kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2018, mu nteko y’ abaturage, inzego z’umutekano zasabye abaturage kudahishira abagabo n’abagore bafitanye ibibazo by’amakimbirane kuko bitera imfu za hato na hato, kugira ngo  bagirwe inama, abananiwe guhuza bagatandukana aho kwicana.

Rwamagana: Aho kwicana, abashakanye badahuje baragirwa inama yo kwaka gatanya

Chief Inspecter of Police, Mutsinzi uyobora station ya Kigabiro yasabye abaturage kwirinda icyaha no ku gikumira ndetse bakirinda guhishira ingo zirimo amakimbirane.

Yagize ati: “Mufite ibibazo by’amakimbirane muhisha kandi aribyo bivamo imfu za bamwe cyangwa induru ,ahanini amakimbirane mu ngo araturuka ku mitungo no ku bukene, urugo mubonyemo amakimbirane mutange amakuru dukurikirane.”

CIP Mutsinzi yakomeje agira inama abashakanye kujya batandukana aho gutemana.

Ati: “Niba umugore washatse ugeraho ukamuhararukwa wamusezerera aho gufata umuhoro ,nawe mugore kuki utekereza gusohoka umugabo afashe umuhoro? kuki umwihambiraho ugategereza ko akumena uruguma ,kuki utamuhunga iby’imitungo ukazabikurikirana nyuma ,niba ubona urukundo rwarashize ntuzategereze umuhoro.”

Mu kiganiro cyatanzwe Rtd Col. Mugema Donath  umuyobozi w’inkeragutabara mu karere ka Rwamagana,  yasabye abaturage Kujya Batanga Amakuru kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba anasaba abaturage kujya bagaragaza imiryango irimo amakimbirane kugira ngo iganirizwe.

Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com bavuga ko ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo bigira ingaruka ku muryango ndetse ko bagiye kujya batanga amakuru bagaragaze ingo zifitanye ibibazo by’amakimbirane.

Mukandayisenga Denyse yemeza ko hari aho bajyaga babona amakimbirane bakicecekera kugira ngo batiteranya.

Yagize ati: “hari ingo nyinshi zirimo amakimbirane kandi izo ngo usanga aribo bafite ibibazo by’imibereho kubera kudakoresha neza umutungo w’urugo ,unasanga abana babo nabo nta burere babatoza ,niyo mpamvu dusanga bakwiye kwigishwa ariko twebwe tudatanze amakuru ngo izo ngo zimenyekane abayobozi ntibashobora kumenya ibibazo bafite.”

Mu karere ka Rwamagana hagiye havugwa imfu hagati y’abashakanye zikomoka ku makimbirane aba amaze igihe ashingiye ku bibazo by’ubuharike ndetse n’ubwumvikane buke hagati y’abashakanye, bunakururwa n’imitungo.

The post Rwamagana: Aho kwicana, abashakanye Badahuje Baragirwa Inama yo kwaka gatanya appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Rwamagana: Aho kwicana, abashakanye badahuje baragirwa inama yo kwaka gatanya

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×