Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Perezida Museveni yijeje abashoramari b’abanyamahanga kubarindira umutekano

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yijeje abashoramari b’abanyamahanga kubarindira umutekano nyuma y’aho hari abagizi ba nabi bamaze iminsi bagaba ibitero ku bashoramari b’Abashinwa muri iki gihugu. Museveni akaba yijeje ko mu cyanya cyahariwe inganda n’ahandi hari inganda z’abanyamahanga hagiye gushyirwa abashinzwe umutekano.

Perezida Museveni yijeje abashoramari b’abanyamahanga kubarindira umutekano

Ibi Perezida Museveni yabitangaje ubwo yakiraga Ambasaderi w’u Bushinwa muri Uganda, Zheng ZhuQiang, wari wamusuye ku ngoro ye ihereye Entebbe.


Uyu mudipolomate akaba yaragaragarije Museveni impungenge bafite nyuma y’ibitero bimaze iminsi bigabwa ku bashoramari b’Abashinwa.

Perezida Museveni ati: “Abagizi ba nabi bamaze igihe batera abashoramari b’Abashinwa ariko tuzabatsinda. Ibi ni iby’akanya gato kandi bazatsindwa.” Yakomeje avuga ko habaye ibitero nk’ibi muri Mukono na Mityana ndetse n’igiherutse kubera ahitwa Zirobwe.

Perezida Museveni yavuze ko umutekano muri Uganda umeze neza cyane usibye mu mijyi aho ngo bakoze ikosa ryo kutitaho cyane. Ati: “Bwira Guverinoma y’u Bushinwa ko ikibazo ndi kugikemurira ubwanjye.”

New Vision ivuga ko Perezida Museveni yategetse abayobozi b’inzego z’umutekano bari muri ibi biganiro yagiranye na Ambasaderi w’u Bushinwa, barimo umugaba mukuru w’ingabo, Gen David Muhoozi ndetse n’umukuru w’igipolisi wungirije, Brig. Sabiiti Muzeyi, gukora komite ishinzwe ibikorwa by’umutekano izajya ifatanya n’Abashinwa baba muri Uganda mu rwego rwo kubarindira umutekano.

Yanavuze ko mu cyanya cyahariwe inganda hagiye kujya hacungwa umutekano n’abashinzwe umutekano byibuze bagera kuri 12 bafite n’imodoka zizajya zibafasha.

Naho ahari inganda zitaruye, Perezida Museveni yasabye ko hakoherezwa abapolisi bane kuri buri ruganda, anaburira abapolisi abasaba kwirinda ruswa, ndetse avuga ko abazafatwa bazirukanwa bagasimbuzwa abandi basore bakeneye akazi.

The post Perezida Museveni yijeje abashoramari b’abanyamahanga kubarindira umutekano appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Perezida Museveni yijeje abashoramari b’abanyamahanga kubarindira umutekano

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×