Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Arsene Wenger yateye utwatsi ikipe yo mu Bwongereza yamwifuzaga

Arsene Wenger wamaze imyaka 22 atoza ikipe ya Arsenal yateye utwatsi akazi yahabwaga n’ikipe yo mu Bwongereza yo mu cyiciro cya mbere yari imaze kwirukana umutoza wayo nyuma yo gutsindwa.

Arsene Wenger yateye utwatsi ikipe yo mu Bwongereza yamwifuzaga

Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko umutoza Claudio Ranieri ariwe wagizwe umutoza wa Fulham iri ku mwanya wa nyuma muri Premier League y’uyu mwaka, gusa amakuru ahari ni uko nyiri iyi kipe Shahid Khan yifuzaga guha akazi Arsene Wenger akabyanga akamutera utwatsi.


Shahid Khan yahamagaye Wenger amubwira ko yifuza kumuha akazi, gusa uyu Mufaransa yarabyanze aho bivugwa ko atifuza gutoza indi kipe yo mu Bwongereza nyuma ya Arsenal.

Wenger yatangarije Bein Sports ko azatangaza aho azerekeza mu Kwezi Kwa Mbere, aho yemeje ko nta kintu aravugana n’ikipe ya AC Milan bivugwa ko ashobora kwerekezamo.

Bivugwa ko ikipe ya Bayern Munich yifuza umutoza Wenger ndetse ishobora kuzamuha akazi mu kwezi kwa Mbere igihe cyose Nico Kovac yakomeza kwitwara nabi.

The post Arsene Wenger Yateye Utwatsi Ikipe yo mu Bwongereza yamwifuzaga appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Arsene Wenger yateye utwatsi ikipe yo mu Bwongereza yamwifuzaga

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×