Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Asinah Erra yashyize danze indirimbo mama africa ivuga ku muco gikondo w’abanyafurika (Video )

Umuhanzikazi Asinah Erra umaze kumenyekana cyane mu Rwanda yashyize hanze indirimbo ye nshya itaka cyane ibyiza bya Afurika ndetse ikaba iri no mu njyana atari amenyereweho.

Indirimbo nshya ya Asinah igaruka ku byiza bitatse Afurika, umuco mwiza, ubutaka butagereranwa kandi burumbuka mu kwera ndetse n’ubundi buranga bugaragaza umwihariko wa Afurika nk’uko byumvikana muri Iyi Ndirimbo .

Iyi ndirimbo imaze kugera hanze, amashusho yayo nibigenda neza azajya hanze mu cyumweru kiri imbere. Ni indirimbo iri mu njyana imenyerewe muri Afurika y’Epfo ya Aflo House, ibi ntibivuze ko Asinah ahinduye injyana ahubwo ngo yabikoze kubera impamvu. Yagize ati “Ni indirimbo nziza, iri mu njyana ya Afro imenyerewe muri South Africa. Ntibivuze ko nzakomeza gukora iyo njyana ahubwo ni uko nashakaga kwagura umuziki wanjye ukagera kure.”

Asinah

Asinah yadutangarije ko umujyanama we  ariwe we wifuje ko ikorwa muri iriya nyanja  kuko yashakaga ko akora indirimbo ishobora kugira isoko no hanze y’u Rwanda maze nawe akamusaba kuza bakayandika ndetse ikanakorerwa mu Rwanda.”Muri iyi ndirimbo Asinah yumvikana agira ati “Ngwino urebe, ngwino urebe ubudasa bw’iwacu, ngwino urebe ubwiza bw’iwacu…Mama Afrika.” Amwe mu magambo arimo ari mu ndimi z’amahanga zirimo icyongereza n’igiswayire.

Asinah

Ifoto yamamaza iyi ndirimbo yatangiye kugaragara mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ni ifoto ya Asinah yambaye imyenda ikoze mu gitenge, hariho amasaro, ashushanyije ku mubiri ndetse yambaye n’imitemeri y’uduseke ku Mabere ndetse afite n’agatete karimo imbuto z’amoko atandukanye.

The post Asinah Erra yashyize danze Indirimbo Mama Africa ivuga ku muco gikondo w’abanyafurika (Video ) appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Asinah Erra yashyize danze indirimbo mama africa ivuga ku muco gikondo w’abanyafurika (Video )

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×