Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Harmonize n’umukunzi we Sarah baba bagiye kubyara?

Nyuma yaho umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzanie Harmonize atandukanye n’umukinnyi wa Filimi Jackline Wolper akajya mu rukundo n’umukobwa w’umutaliyani  Sarah Michelotti bivugwa ko baba bagiye kwibaruka imfura yabo.

Bivugwa ko Harmonize akomeje guhisha cyane abafana be iby’umwana yaba atwitiwe n’umukobwa w’umunyamafaranga Sarah,ni mu ifoto yerekana ko Sarah yaba atwite yasakaye cyane ku rubuga rwa instagram kuri uyu wa gatatu n’ubwo uyu mukunzi wa Harmonize yirinze kugira icyo abitangazaho.

Instagram Photo

Harmonize mu kiganiro n’abanyamakuru yahakanye ko atigeze atandukana n’umukunzi Sarah bitewe n’uko yari amaze igihe yarasubiye mu Butaliyani, mu myaka ibiri Harmonize yari amaze akundana na Sarah byavugwaga ko bateguraga ubukwe.

Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka ubwo Harmonize yazaga gutaramira abanyarwanda i Musanze hakemanzwe umubano we na Sarah ubwo yangaga ko bajyana i Musanze akagenda wenyine, icyo gihe ngo Sarah yaba yaranitegeye indege yamuzanye gushyigira umukunzi we.

The post Harmonize n’umukunzi we Sarah Baba Bagiye kubyara? appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Harmonize n’umukunzi we Sarah baba bagiye kubyara?

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×