Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Rwanda Performing Arts Federation igiye gufungurwa ku mugaragaro inahembe abitwaye neza mu buhanzi butandukanye

Rwanda Performing Arts Federation, urugaga rw’amahuriro y’imbyino, Urwenya, Ikinamico hamwe n’ imivugo, rigiye guhemba abanyarwenya ndetse n’abandi baribarizwamo babaye indashyikirwa muri ibyo bice byose.

Rwanda Performing Arts Federation ignite gufungurwa ku mugaragaro inahembe abitwaye neze mu buhanzi butandukanye

urwo rugaga rumaze imyaka igihe rukora ariko abayobozi barwo bakaba batari barigeze barumukirira abanyarwanda kuri ubu bakaba bateguye umugoroba bise the Art of Performing aho bazamurikira ibikorwa byabo ndetse bakanasabana n’abahanzi benshi batandukanye mu nzego zose uhereye kubo bakorana muri urwo rugaga.

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

 (adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bayobozi b’urwo rugaga yadutangarije ko iki gikorwa bagiye gukora ari icya mbere ariko bakaba bari baragiye bakora ibindi mu rwego rwo kugira ngo  abanyarwenya, abasizi, abakina ikinamico babanze bahure banoze uwo mushinga  bakaba barabigezeho ubu bakaba bafite ihuriro bahuriramo bakungurana ibitekerezo .

Yakomeje atubwira ko uriya mugoroba uzaba ari uw’ibyishimo ku banyamuryango ba Rwanda Performing Arts Federation ndetse n’abakunzi ba bimwe mu byamamare  kuko muri gahunda bafite abahanzi benshi bazwi muri Sinema  nka Niyitegeka Gratien (Seburikoko), Clapton Kibonke, Itorero Mashirika, itsinda rya Comedy Knights, Monster danse Crew, Snipers danse Crew ndetse  banabyinirwe n’amatorero akomeye hano mu Rwanda .Bushombe, Mukeshabaware, Manyobwa na bandi  bensì cyane

Rwanda Performing Arts Federation ignite gufungurwa ku mugaragaro inahembe abitwaye neze mu buhanzi butandukanye

Mu gusoza  yasabye abanyarwanda kuzitabira icyo gikorwa cyo gushyira ku mugaragaro urwo rugaga ndetse no gusabana nabo kabone ko  bizaba mu mpera z’iki cyumweru tariki ya taliki ya 23 Ugushyingo 2018 ku Kimironko kuri Olympic Hotel, kwinjira ni ubuntu.

The post Rwanda Performing Arts Federation igiye gufungurwa ku mugaragaro inahembe abitwaye neza mu buhanzi butandukanye appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Rwanda Performing Arts Federation igiye gufungurwa ku mugaragaro inahembe abitwaye neza mu buhanzi butandukanye

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×