Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Umukino wahuzaga U Rwanda U 23 na RDC U23 urangiye nta n’imwe irebye mw’izamu

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 ubera kuri sitade Umuganda mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 20 Ugushyingo 2018 i Kinshasa. Ikipe izabasha gutambuka hagati y’u Rwanda na DR Congo izajya mu ijonjora rikurikira aho izahura na Marocco.

Muri uyu mukino ubanza wahuje u Rwanda (U23) na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jimmy Mulisa yakoze ibyo abantu batatekerezaga kuko hagati mu kibuga yakoresheje abakinnyi basanzwe bamenyereweho gukina bajya imbere ahitamo kudakoresha abakinnyi bakina bahagarika ubusatirizi bw’ikipe baba bahanganye (Holding Midfielders).

Ibi byaje gutuma abakinnyi bakina ku murongo wo hagati barimo Ishimwe Saleh abanza hanze mu basimbura bityo na Nduwayo Valeur yibura mu bakinnyi 18 bitabajwe kuri uyu mukino.

Muhire Kevin na Itangishaka Blaise bafatanyaga umurongo wo hagati bityo Manishimwe Djabel akabajya imbere bityo Nshuti Innocent agataha izamu. Ibi byatumye u Rwanda rugorwa cyane mu kibuga hagati kuko wasangaga ikipe ya DR Congo isunika cyane ijya mbere kuko hagati w’u Rwanda harimo imbaraga nke ugereranyije na DR Congo.

Mu gice cya mbere amakipe yombi wabonaga nta n’imwe irusha indi cyane mu guhusha ibitego ariko mu gice cya kabiri ni bwo DR Congo yazuye umugara inahusha uburyo bw’ibitego. Gusa n’u Rwanda rwagiye rubona uburyo n’ubwo butabyajwe umusaruro.

Byiringiro Lague na Nshuti Dominique Savio baca mu mpande bityo Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya agakina inyuma ahagana ibumoso, Mutsinzi Ange agakina ahagana iburyo naho Nsabimana Aimable na Buregeya Prince Caldo bagakina mu mutima w’ubwugarizi. Ntwari Fiacre yari mu izamu.

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8-22 Ugushyingo 2019, irushanwa rizakinwa n’ibihugu umunani (8) bizaba byabonye itike. Nyuma ni bwo amakipe atatu ya mbere azahita ahabwa itike igana mu mikino Olempike ya 2020 izabera mu Buyapani.

The post Umukino wahuzaga U Rwanda U 23 na RDC U23 urangiye nta n’imwe irebye mw’izamu appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Umukino wahuzaga U Rwanda U 23 na RDC U23 urangiye nta n’imwe irebye mw’izamu

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×