Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Abanyeshuri b’abanyarwanda bari mu mahugurwa muri Huawei mu bushinwa bakomeje gusarura kw’ikoranubuhanga riteye imbere

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiriye urugendoshuri mu gihugu cy’Ubushinwa basogongejwe ku hazaza h’ikoranabuhangwa berekwa ubuhanga bugezweho bwa 5G network, Internet of Things (IOT) , Cloud computing, Big Data na Artificial Intelligence butaragera mu Rwanda na  henshi muri Afurika.

Iri koranabuhanga baryerekewe ku cyicaro cya Huawei mu gihugu cy’Ubushinwa ahasanzwe habera imurikagurisha ry’ikoranabuhanga muri Shenzhen.

Aba banyeshuri bose uko ari umunani bajyanywe na Huawei biga mu mwaka wanyuma ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bakaba baratoranyijwe hagendeye ku mishanga yabo yahize iyindi irimo iyikoranabuhahanga mu bwikorezi, ikoranabuhanga mu burezi, mu buhiunzi, mu bucuruzi no mu buzima.

Usibye kuba aba banyeshuri bareretswe ikoranabuhanga ryo mu rwego rwohejuru ry’ahazaza h’Isi banagize amahirwe yo kwikorera ibintu bitandukanye mu inzu yikoranabuhanga (Lab) ya Huawei iri mu zambere ku Isi ifite ikoranabuhanga rikomeye inaberamo amamurikagurisha akomeye mu ikoranabuhanga ku Isi.

Ndayambaje Pascal, umwe mu banyeshuri bari kurangiza amashuri ye mu ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda wagize amahirwe yo gukora uru rugendo mu Bushinwa yashimiye cyane Huwaei ku ikoranabuhanga rya 5G Network irigutunganya kuko ariryo rizoroshya mu guhuza Isi.

“ Mu isi ifite internet (murandasi) yihuta igitekerezo cyanjye cyo gufasha abarwayi mu bitaro hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse bakanishyura ariryo bakoresheje kizahita cyoroha kugishyira mu bikorwa no kujya mu buzima bwa buri munsi bw’abantu ndetse bizorohera abantu mu mazu yabo guhanahana amakuru ku buryo bworoshye kandi buhendutse”.

Aba banyeshuri bose bahawe impamyabumenyi nyuma y’uru rugendo rukozwe bwambere n’abanyeshuri b’Abanyarwanda mu mushingwa wa Huawei mu Rwanda wiswe “Seeds for the Future Program”

Holy Ranaivozanany ukuriye iyi gahunda avuga ko ikorwa mu rwego rwo gushaka urubyiruko rufite impano mu ikoranabuhanga kuko isi y’ihuta ikeneye abakozi beza bashoboye kandi bafite n’impano mu ikoranabuhanga.

Abanyeshuri bari mu Bushinwa mu rugendoshuri nibagaruka hari byinshi bazaba bigiyeyo bazabafasha mu buzima bwabo ndetse bafashe n’igihugu kugiteza imbere bishingiye kuri Huawei yabahaye ayo mahirwe yo kujya kwiga ikoranabuhanga.

The post Abanyeshuri b’abanyarwanda bari mu Mahugurwa Muri Huawei mu bushinwa bakomeje gusarura kw’ikoranubuhanga riteye imbere appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Abanyeshuri b’abanyarwanda bari mu mahugurwa muri Huawei mu bushinwa bakomeje gusarura kw’ikoranubuhanga riteye imbere

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×