Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

USA: Umwicanyi yishe abantu 12 muri restaurant akomeretsa abandi benshi

California, USA, umwicanyi yinjiye muri Restaurant-Bar arasa urufaya rw’amasasu menshi ku buryo yishe abantu 12 abandi benshi akabakomeretsa

USA: Umwicanyi yarashe abantu 12 muri restaurant akomeretsa abandi benshi

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 07 Ugushyingo 2018, Muri restaurant n’akabari kitwa Borderline Bar and Grill iherereye ahitwa Thousand Oaks mu majyepfo ya California, USA.

Mu masaha ya saa tanu n’iminota 20 z’ijoro, nibwo uyu mugabo wari wamabaye imyenda y’umukara yinjiye Muri Aka Kabari na Restaurant arasa abantu 30, bituma 12 muri bo bahasiga ubuzima.

Amagana y’abantu bari muri aka kabari na Restaurant bihishe munsi y’ameza abandi bamenagura amadirisha bashaka gusohoka ubwo uyu mwicanyi yarasaga urufaya rw’amasasu,birangira yishe abasivili 11 n’umupolisi umwe wari uje kumuhagarika.

Biravugwa ko aka kabari gacurangirwamo umuziki wa Country kari karimo abantu 100 biganjemo abatarengeje imyaka 21 biga muri kaminuza yitwa Pepperdine University na California Lutheran University.

Uyu mwicanyi yahise nawe yirasa nyuma yo kwica uyu mupolisi w’imyaka 29 witeguraga gusezera mu kazi umwaka utaha.

USA: Umwicanyi yarashe abantu 12 muri restaurant akomeretsa abandi benshi

USA: Umwicanyi yarashe abantu 12 muri restaurant akomeretsa abandi benshi

USA: Umwicanyi yarashe abantu 12 muri restaurant akomeretsa abandi benshi

USA: Umwicanyi yarashe abantu 12 muri restaurant akomeretsa abandi benshi

The post USA: Umwicanyi yishe abantu 12 muri restaurant Akomeretsa Abandi Benshi appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

USA: Umwicanyi yishe abantu 12 muri restaurant akomeretsa abandi benshi

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×