Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Rusheshangoga yakize imvune yakuye mu Mavubi

Myugariro w’ikipe ya APR FC Rusheshangoga Michel wari umaze iminsi atagaragara mu myitozo kubera imvune yagiriye mu Mavubi yagarutse.

Rusheshangoga yakize imvune yakuye mu Mavubi

Ni nyuma yo kugaragara mu myitozo yo ku mugoroba wo kuwa kabiri mu ikipe ya APR fc yaraye atangiranye imyitozo hamwe na bagenzi be.

Umukinnyi Rusheshangoga Michel iyi mvune yayigize ari mu ikipe y’igihugu. Yari amaze icyumweru atitabira imyitozo kubera ikibazo cy’umutsi wo mu itako yari arwaye, biba ngombwa ko ahabwa ikiruhuko kugira ngo adahatiriza akaba yahababaza cyane kandi Bitari Bikomeye Cyane.

Kuri uyu wa Kabiri Michel nibwo yatangiye imyitozo kandi ngo arumva ntakibazo agifite. Yagize ati: “kugeza ubu nta kibazo ngifite, nakurikije inama umuganga yampaye nasabwaga kuruhuka simpatirize kugira ngo ntahangiza cyane kandi bitari bikomeye cyane, ariko ubu ndumva nta kibazo rwose.”

APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa shmpiyona uzayihuza na Musanze fc kuri uyu wa Gatandatu. APR uyu munsi irakora imyitozo saa cyenda n’igice (15h00) i Shyorongi.

The post Rusheshangoga yakize imvune yakuye mu Mavubi appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Rusheshangoga yakize imvune yakuye mu Mavubi

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×