Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Cardi B na Nicki Minaj bakozanyijeho mu birori bya New York fashion Week

Cardi B na Nicki Minaj ni abaraperikazi bari kubica bigacika muri Amerika ariko iki kubavugwaho muri iyi minsi n’intambara y’amagambo iri hagati yaba bomb, ubu byafashe indi ntera kuko baraye bakozanyijeho ubwo bari mu birori bya New York Fashion week.

Cardi B na Nick Minaj bakozanyijeho mu birori bya New York fashion Week

Cardi B nk’umuraperi uri kuzamuka cyane  ku mugoroba washize yahuriye na Nick Minaj mu birori bya New York Fashion week maze uyu mubyeyi uherutse kwibaruka umwna w’umukobwa atangiza intambara ubwo yegeraga aho mugenzi we Nick Minaj yari yicaye agatangira kumutuka amubwira ko yareka gukomeza kugenda amuvugaho amagambo mabi.

Nubwo Cardi B na Nicki Minaj batangiye baterana amagmabo Card B we yatangije intambara ariko abashinzwe umutekano barahagoboka  bafata uyu mukobwa bamushora hanze ariko yanga kuviramo aho amutera inkweto yari yambaye  bituma asohorwa yambaye ibirenge .

Cardi B na Nicki Minaj bakozanyijeho mu birori bya New York fashion Week

Cardi B na Nicki Minaj bombi bari bambaye amakanzu maremare ntibameranye neza kubera ibyo Nicki Minaj aherutse gutangaza ko Cardi B nta bushobozi afite bwo kurera umwana we w’umukobwa yise Kulture aherutse kwibaruka.

Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi mirwano y’aba bagore, yagaragaje Cardi B ari gutuka cyane Nicki Minaj ndetse ari kugenda amwegera ngo amukubite abashinzwe umutekano barahagoboka.

Cardi B na Nicki Minaj bakozanyijeho mu birori bya New York fashion Week

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru TMZ kivuga ku bahanzi muri USA,ni uko umurinzi wa Cardi B yagerageje kumubuza kwegera Nicki Minaj byatumye akubita inkokora atabishaka uyu mugore hejuru gato y’ijisho.

Cardi B na Nicki Minaj bakozanyijeho mu birori bya New York fashion Week

Cardi B na Nicki Minaj bakozanyijeho mu birori bya New York fashion Week

Nyuma y’ubu bushyamirane, Cardi B yahise ajya kuri Instagram atuka bikomeye Nicki Minaj amwita indaya, n’ibindi bitutsi bibi umuryango utasubiramo ndetse amwizeza ko niyongera kumuvugaho ibinyoma, bazarwana intambara ikomeye.

Cardi B na Nicki Minaj bayoboye Rap yo muri USA mu cyiciro cy’abagore bamaze iminsi bakora indirimbo buri wese atuka mugenzi we aho byitezwe ko intambara yabo igikomeza.

The post Cardi B na Nicki Minaj bakozanyijeho mu birori bya New York fashion Week appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Cardi B na Nicki Minaj bakozanyijeho mu birori bya New York fashion Week

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×