Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Charly na Nina bataramiye abagiye gutaha akabyiniro ka Wakanda (Amafoto)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Nzeri 2018 nibwo muri Kigali hatashywe akabyiniro gashya kitwa Wakanda kari ahahoze Kaizen muri Kabeza aho abahanzikazi Charly na Nina aribo bari abashyitsi bakuru .

Kw’isaha ya saa tanu zibura Iminota mike nibwo umushyushyarugamba Nario uziwi cyane kuri Televiziyo ya Flash yageze imbere y’abafana bari benshi maze ahamagara umuhanzi Dj Pius ukuzwe cyane mu ndirimbo Iwacu ,Plat it again agatako ni ni zindi nyinshi  maze ashimisha abaraho karahava gusa yaje gutungurana  ubwo yaririmbaga indirimbo ye nshya yakoranye n’umuhanzi Muco  uba mu gihugu cy’ubwongereza .

Agahana kw’isaha ya saa sita n’igice aba bakobwa bari baherekejwe n’umujyanama wabo Rwema Denis  bagiye ku rubyiniro ibintu bihindura isura abaraho bose barahaguruka bacinya umuziki karahava .

Charly na Nina  mu myambaro ubona iberanye nn’igitaramo baririmbye  indirimbo zabo zabiciye bigacika Mfata, Try me, Zahabu, Face to Face, I do bafatanyije n’icyamamare Bebe Cool ndetse  n’indirimbo yabo nshya bise Komeza unyirebere yatumye abasore  bari aho  bamwe bifuza kubyinana nabo maze nabo barirekura  barabyina biratinda .

Nyuma ya Charly na Nina umuhanzi Uncle Austin ukunzwe  cyane mu ndirimbo Everything yakoranye na Meddy ndetse na Urankunda akerutse gushyira hanze  yatunguye benshi  cyane muri icyo gitaramo maze mu njyana ya afrobeat abyinisha benshi baraho byagaragara ko bifatiye ku gahiye .

Igitaramo cyasojwe mu masaha ya  saa munani abakunzi ba muziki bari muri ako kabyiniro  ubona bagishaka gutaramana nabo bahanzi .

The post Charly na Nina bataramiye Abagiye Gutaha Akabyiniro ka Wakanda (Amafoto) appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Charly na Nina bataramiye abagiye gutaha akabyiniro ka Wakanda (Amafoto)

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×