Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Mafikizolo bataramiye abitabiriye Kwita Izina Gala Dinner I Rubavu (Amafoto)

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 07 Nzeri 2018 nibwo mu karere ka Musanze  mu murenge wa Kinigi mu nkengero  z’ibirunga niho habereye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 23 ,umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye ndetse n’abashyitsi bavuye Imihanda yose .

Nyuma y’uwo muhango nkuko bimaze kumenyerwa haba igitaramo bise Kwita Izina Gala Dinner gihuza ababa bitabiriye  uwo muhango  igitaramo cyabereye mu karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kuri Kivu Serena Hotel .

Muri icyo gitaramo  abashyitsi  bose baraho bafashe umwanya wo gusangira amafunguro y’ubwoko bwose ari nako abasoma ka Manyinya bagasoma  ari nako bataramirwaga n’abahanzi bagize  itsinda rya Gakondo ryari rirangajwe  imbere na Massamba intore  aho baririmbye indirimbo za Kinyarwanda bagacishamo bakanacuaranga inanga ndetse n’intore zirahamiriza karahava .

ubwo igitaramo cyageraga hagati abafana n’ikip y’Arsenal  bari aho ari benshi bagize umwanya wo gusabana n’uwahoze ari umukinnyi w’ikipe aureano Bisan Etamé-Mayer aho yabahaye umwanya wo kwifotozanya nabo ndetse no kugenda basinyira ku mipira bari bamabye ibintu abakunzi ba Arsenal  batazibagirwa na gato mu mateka yabo .

Itsinda rya mafikizolo ryo muri afurika y’epfo ryamenyekanye mu ndirimbo  nka Ndhihamba nawe ni zindi nyinshi ubwo ryageraga ku rubyiniro ibintu buahinduye isura nta mukuru nta muto bose bahagurutse barabyina biratinda  kugeza mu masaha akunze nibwo icyo gitaramo  gihurizwamo inkunga z’amafaranga yo gukomeze guteza imbere ubukerarugendo cyasojwe.

Kwinjira muri iki gitaramo kwinjira byari amadorali 120 ku muntu umwe na madorali 1000 kw’itsinda ry’abantu 10 iki kigakaba ari kimwe mu bitaramo biba mu Rwanda biba bihenze

The post Mafikizolo bataramiye abitabiriye Kwita Izina Gala Dinner I Rubavu (Amafoto) appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Mafikizolo bataramiye abitabiriye Kwita Izina Gala Dinner I Rubavu (Amafoto)

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×