Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Gen Kahinda Otafiire yabwiye abaturage icyo bakora Museveni akava ku butegetsi

Minisitiri w’ubutabera wa Uganda akanaba ushinzwe imirimo y’itegeko nshinga Gen Kahinda Otafiire, yabwiye abaturage bo mu karere ka Kiruhura Perezida akomokamo ko induru yabo idashobora gukura perezida Yoweri Museveni mu ku butegetsi.

Gen Kahinda Otafiire yabwiye abaturage icyo bakora Museveni akava ku butegetsi

Ibi Gen Kahinda Otafiire yabivuze akomoza ku midugararo ishingiye kuri Politiki imaze iminsi muri iki gihugu cya Uganda.

Minisitiri Otafiire yagize ati: “Ndababwiye ngo nimutuze. Ntamuntu n’umwe uzasohora Perezida Museveni mu biro kubera urusaku. Museveni azasohorwa n’amajwi yanyu. Abongabo bagifite imyumvire ya kera, mubabwire bagenze gake.”

Aya magambo ni nayo Otafiire Yabwiye Abaturage bo mu gace ka Ibanda ubwo yabasuraga ku wa kane w’iki cyumweru.

Otafiire yagize ati: “Perezida Museveni azagenda igihe muzareka gusakuza mukareka kumutora. Nta n’umwe uzasakuza ngo Museveni ave mu biro. Inzira ishoboka yatuma Museveni abisohokamo ni uko mutakongera kumutora.”

Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda Gen Kahinda Otafiire yanibukije abaturage ba Kiruhura ko ibyo bagezeho byose babikesha Perezida Museveni, dore ko aka gace kabo ngo kari karasigaye inyuma cyane, bityo ko badakwiye gutekereza ko hari indi Leta nziza bazagira.

Mu gihe Abagande batekereza ko hari aho bageze mu iterambere, Minisitiri Otafiire yababwiye ko badakwiye gutwara ibintu hutihuti ko ahubwo bagomba kubigenza gake, ibitabareba bakabiharira ba nyirabyo.

Ati: “Mukwiye kugenza ibintu gake. Hari bamwe muri mwe b’abishongozi, babona uko ibintu bihagaze ubu bagatekereza ko ari bo barenze ku isi. Iki gihugu cyariho mbere y’uko mubaho, n’ubu kiriho kandi kizanakomeza kubaho igihe kirekire ubwo muzaba mwarapfuye. Nimugende gake, dukore ibitureba, ibitatureba tubirekere ba nyirabyo.”

The post Gen Kahinda Otafiire Yabwiye abaturage icyo bakora Museveni akava ku butegetsi appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Gen Kahinda Otafiire yabwiye abaturage icyo bakora Museveni akava ku butegetsi

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×