Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Buravan, Naason, Marina, Jay-c, Derek, Edouce Softman bakoze indirimbo yifuriza Kapaya christus Iruhuko ridashira

Mu gitondo cyo kuwa 18 Nyakanga 2018 nibwo mu mugi wa Kigali na Rubavu humvikanye inkuru y’incamugongo  yuko umusore uzwi nka Kapaya Christus yitabye Imana azize indwara ya Kanseri, ibintu byababaje benshi harimo n’inshuti ze z’abahanzi benshi ba hano mu Rwanda barimo Edouce Softman.

Buravan, Naason, Marina, Jay-c, Derek, Edouce Softman bakoze indirimbo yifuriza Kapaya christus Iruhuko ridashira

Nyuma y’iminsi 40 uyu mugabo yitabye imana, kabone ko mu minsi ishize umuryango we n’inshuti basoza iminsi 40 uyu muvandimwe yitabye Imana, aho akaba ariho abahanzi Yvan Buravani, Nasoni, Marina, Jay-c, Derek, Edouce Softman bahise bafata icyemezo cyo gukora indirimbo bise Repose en Paix .

Mu kiganiro na Edouce Softman  akab yari inshuti ya Nyakwigendera  Kapaya Christus banabanye cyane ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye yatubwiye  batekereje gukora iyo ndirimbo kugira ngo bakomeze bafate mu mugongo umuryango wa Christus  ndetse n’umufasha we Kapaya  Muni  kandi bikaba biri mu rwego rwo gukomeza kumwunamira no kumwibuka .

Edouce yakomeje adutangariza ko icyo gitekerezo yakijeje kuri bagenzi be Buravan, Naason, Marina, Jay-c, Derek , nabo bari inshuti za Christus bakabyumva vuba bagahita bayikora kugira ngo bakomeze bamuhe icyubahiro.

Tumubajije niba bazakora amashusho yayo ntabyinshi yashatse kubitangazaho gusa yemeye ko babaye bakoze amashusho yiganjemo amafoto y’ubuzima bwa Christus n’umugore we Muni.

The post Buravan, Naason, Marina, Jay-c, Derek, Edouce Softman bakoze indirimbo yifuriza Kapaya christus Iruhuko ridashira appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Buravan, Naason, Marina, Jay-c, Derek, Edouce Softman bakoze indirimbo yifuriza Kapaya christus Iruhuko ridashira

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×