Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

ShaddyBoo yatunguranye ku bw’ifoto yashyize hanze

ShaddyBoo yatunguranye ashyira hanze ifoto yakenyeye asa n’umuntu utashye ubukwe, ibintu byatunguye benshi babigaragariza mu bitekerezo batanze, aho bamugaragarije ko bamwishimiye bamubwira ko aberewe cyane kurusha uko yari asanzwe mu mafoto ashyira hanze yambaye hafi ubusa buri buri.

ShaddyBoo yatunguranye ku bw'ifoto yashyize hanze

Umunyarwandakazi Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddyboo Yatunguranye, ku mbuga nkoranyambaga yasakaje ifoto ye yambaye imikenyero nyuma y’iminsi micye avuze ko konte ye ya Instagram bayimutwaye mu buryo butazwi.

Mu bitekerezo byatanzwe n’imbaga y’abamukurikira kuri iyi foto, benshi bavuze ko yambaye neza kandi aberewe nk’abanyarwandakazi, bitandukanye nibyo bari bamenyereye ku mafoto ubusanzwe uyu mwari akunze gushyira Hanze.

Shaddy Boo yatunguranye ku bw'ifoto yashyize hanze

Si abamushimye gusa, abandi benshi bamusabye ko yajya yiyambika akikwiza kuko n’ubundi bimubera cyane.

Twakwibutsa ko Shaddy Boo ari umwe mu banyarwandakazi bamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho n’amafoto basakazaho bigatuma bakundwa cyane.

The post Shaddyboo yatunguranye ku bw’ifoto yashyize hanze appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

ShaddyBoo yatunguranye ku bw’ifoto yashyize hanze

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×