Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Abakozi b’Akarere ka Nyarugenge barashinja rwiyemezamirimo kubambura

Abakozi bakora isuku ku murenge wa Mageragere mu Akarere ka Nyarugenge, barashinja rwiyemezamirimo NDAHIMANA Gaspard kubambura y’amezi 10.

Abakozi ba karere ka Nyarugenge barashinja rwiyemezamirimo kubambura

Ni amarira n’agahinda by’abakozi 11 bakora isuku ku biro by’utugari 7 tugize umurenge wa Mageragere ndetse no ku murenge ubwawo, bavuga ko bamaze amezi 10 badahembwa na Rwiyemezamirimo NDAHIMANA Gaspard, ibi bikaba byaragize ingaruka zitandukanye ku mibereho yabo ya buri munsi.

Abakozi 11 bakora isuku ku biro by’utugari no ku murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, barashinja rwiyemezamirimo NDAHIMANA Gaspard kubambura amafaranga y’amezi 10 yitwaje ko ngo akarere kataramwishyura.

Uyu rwiyemezamirimo ntiyemera ko abarimo ayo mezi yose, gusa akarere ka Nyarugenge nako kemeza ko nta mwenda kabereyemo uyu rwiyemezamirimo watuma amara icyo gihe cyose adahemba abakozi.

Aba bakozi bavuga ko iyo babajije rwiyemezamirimo ngo abasaba kujya kwishyuza akarere ka Nyarugenge kuko nako ngo kamaze igihe katamwishyura. Gusa ibi bamwe muri bo barabikoze ariko biba iby’ubusa.

Iruhande rwo kuba aba bakozi bavuga ko bambuwe amafaranga asaga miliyoni 3, kugeza ubu ngo banamaze amezi agera muri 4 nta bikoresho by’isuku rwiyemezamirimo Gaspard abaha, birimo nk’amasabune, impapuro z’isuku, imikoropesho, n’ibindi.

NGENDAHIMANA Gaspard ushyirwa mu majwi, twavuganye ku murongo wa telefoni maze ahakana ko amaze amezi 10 adahemba aba bakozi hanyuma ahita akupa telefoni.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko butazi impamvu uyu rwiyemezamirimo atishyuye abaturage kandi umurenge umufitiye ibirarane by’amezi abiri gusa. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge HATEGEKIMANA Fred twavuganye ku murongo wa telefoni.

Gutinda kwishyura abaturage nyamara yarishyuwe, si ubwa mbere bivuzwe kuri uyu rwiyemezamirimo NGENDAHIMANA Gaspard kuko hari n’abakoreraga mu murenge wa Gitega bamushinje kubambura, kugeza ubwo uyu murenge ufashe umwanzuro wo kumwambura isoko gusa igikomeza kuba amayobera ni impamvu akomeza kwiganza mu masoko y’isuku muri aka karere nyamara rimwe na rimwe ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko imikorere ye itanoze.

The post Abakozi b’Akarere ka Nyarugenge barashinja rwiyemezamirimo kubambura appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Abakozi b’Akarere ka Nyarugenge barashinja rwiyemezamirimo kubambura

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×