Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Ibyago ntakumirwa ukwiriye kwitegura niba ukundana na benshi.

Mu mubano ufite intego n’icyerekezo nyacyo cy’urukundo rutarimo uburyarya hakwiye kurangwamo ukuri gushingiye ku gukunda umukunzi umwe kuko benshi ni gihamya ko nta numwe wizeye ndetse hakabamo ibyago ntakumirwa utarebye neza.

Ntabwo ari abantu benshi mu mubano bashobora kukwemerera kubabangikanya n’abandi bantu ruhande kuko bazi neza akamaro ko kugira umukunzi umwe. Iyo ufite umukunzi umwe ubona uburyo  bwo kumwitaho bihagije ukanamenya ibibazo bye ndetse bwo kubicyemura, niba ufite abantu mukundana batanu bose bakarwarira rimwe uzabageraho ute?

Nuba wasohotse numwe undi akahagusanga muri kumwe nundi utari we uzamubwira gute ko nawe umukunda? Kumesa kamwe nibyo biruta gutendeka mu mubano kuko aribyo bizagufasha kudasesagura umutungo wawe no gutegura neza ejo hazaza, bityo bikaba byanakurinda bimwe mu ibyago ntakumirwa wahura nabyo.

Izi ni zimwe mu ngaruka zo gukundana na benshi mu mubano.

  1. Ufatwa nk’umuntu uciriritse.

Ese hari ikintu gishobora kugereranywa n’ubwiza bw’umubano w’umugabo umwe n’umugore umwe? tutarebye gusa kubyo umuco udusaba umubano ugizwe na babiri usirimutse kurenza ugizwe na benshi. mbese uko utesha agaciro ubusirimu bwawe ugira Abakunzi Benshi Niko uhinduka ikiremwa cy’agaciro gacye.

2. Byasenya umubano wawe.

Ese umubano ukorana n’abarenze umwe wibwira ko kubagenzura byakorohera? mbese ubwo wasohokanye numwe undi akaguhamagara akubwira ko agukeneye byihutirwa wabigenza ute? wamuta ukajya kureba uwambere? Oya ukwiye gutekereza nk’umuntu w’umunyabwenge.

3. Byagutera guhurwa burundu umubano.

Uko urushaho kugira abakunzi benshi niko nta numwe muribo ukugirira ikizere ndetse kukuvaho kuko bakubona nk’umuntu utagira gahunda, bo bazakubona nk’umuntu uri kubakinisha mbese nibamara kugushiraho uzasigarana na nde? bizakuviramo kuzinukwa umubano ukeka ko udashoboka kandi ari wowe wabyiteye.

The post Ibyago ntakumirwa ukwiriye Kwitegura Niba Ukundana na benshi. appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Ibyago ntakumirwa ukwiriye kwitegura niba ukundana na benshi.

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×