Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Mu mafoto irebere abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Uganda 2018

Abakobwa 23 bari guhatanira ikamba rya Miss Uganda 2018 batoranyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu cya Uganda ubu bari mu mwiherero ‘Boot Camp’ aho bagenda bakora ibikorwa bitandukanye.

Mu mafoto irebere abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Uganda 2018

Abakobwa 23 bari Guhatanira Ikamba Rya Miss Uganda 2018 bamaze gutoranywa aho bari no mu mwiherero  kugira ngo biyungure ubumenyi butandukanye nkuko bisanzwe bigenda mu marushanwa nk’aya mu rwego rwo kwitegura neza umunsi wa nyuma hazamenyekaniraho uzasimbura Miss Leah Kagasa umaranye iri kamba igihe kirekire.

Tariki ya 10 Kanama 2018 nibwo hazaba Final hakamenyekana umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Uganda 2018 mu birori bizabera muri Kampala Sheraton Hotel.

Umukobwa uzaba Miss Uganda 2018 uruzinduko rwe rwa mbere azarugirira muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho azaba ari mu bikorwa bitandukanye bya UNAA Cuases  inatera inkunga irushanwa rya Miss Uganda.

Nk’uko byatangajwe n’abategura iri rushanwa ry’ubwiza muri Uganda , Zari wahoze ari umugore wa Diamond azaba ari umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka ndetse by’umwihariko akaba ari we uzaba umujyanama wihariye wa Nyampinga uzegukana iri kamba rya Miss Uganda 2018.

Miss Uganda 2016, Leah Kagasa, yungukiye mu kavuyo kuko amaranye iri kamba imyaka 2 bitewe nuko iri rushanwa ritigeze riba mu mwaka wa 2017.

Uyu ni Miss Uganda 2016 n’ibisonga bye
Uyu ni Leah Kagasa Miss Uganda 2016 n’ibisonga bye

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Brenda Nanyonjo uhagarariye abategura iri rushanwa yatangaje ko icyabiteye ari uko igihe bari gutora uwari gusimbura Miss Leah Kagasa hari hari kuba andi marushanwa y’ubwiza mu gihugu bakoresha uburyo bakoreshaga  bituma babanza kwiga uburyo bushya  bakoresha bigatandukana .

The post Mu mafoto irebere Abakobwa Bari Guhatanira ikamba rya Miss Uganda 2018 appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Mu mafoto irebere abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Uganda 2018

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×