Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Ibihumbi 70 by’ amadorali bitegereje uzashobora kwica iyi mbwa yo muri Colombia

Imbwa yo muri Colombia yahungishijwe kugira ngo icungirwe umutekano kubera ubushobozi bwayo bwo guhunahuna igatahura ibiyobyabwenge ifatanyije n’ishami rya polisi rirwanya ibiyobyabwenge. 

 Ibihumbi 70 by’ amadorali bitegereje uzashobora kwica iyi mbwa yo muri Colombia

Amakuru y’ubutasi aravuga ko itsinda ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge rizwi nka Urabeños, ryategeye ibihumbi 70 by’amadolari y’Amerika umuntu wese uzarizanira umutwe w’iyi Mbwa ifite inkomoko mu Budage. Iyi Mbwa yatahuye ibiyobyabwenge bya kokayine by’iri tsinda bipima toni 10.

Itsinda rya Urabeños rifatwa nkaho ari ryo rikaze cyane mu matsinda yose y’abacuruza ibiyobyabwenge yo mu gihugu cya Colombia.

BBC yatangaje ko iyi mbwa izwi ku izina rya Sombra (bishatse kuvuga umwijima) yakuwe mu ndiri y’iri tsinda ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ihungishirizwa ku kibuga cy’indege cya Bogotá, umurwa mukuru wa Colombia. Iki kibuga mpuzamahanga cy’indege gifatwa nk’igifite umutekano kurusha aho iri tsinda rikorera cyane.

Ariko nubwo yahungishirijwe i Bogotá, polisi ikomeje gukaza umutekano wayo. Usibye umupolisi umwe usanzwe uba ari kumwe nayo, yongerewe abandi bapolisi bazajya bayiherekeza igihe yagiye guhiga ibiyobyabwenge, mu rwego rwo gukaza umutekano wayo.

Iyi mbwa ni icyorezo ku bacuruza ibiyobyabwenge. Iyi mbwa yitwa Sombra ifite imyaka 6 y’amavuko. Yakoze ibikorwa byo guhiga ibiyobyabwenge ku byambu byo ku nkengero y’inyanjya ya Atlantika.

Nko mu mujyi wa Turbo, aho toni za kokayine zipakirirwa mu bwato bugendera ku muvuduko wo hejuru – rimwe na rimwe zigatwarwa mu bwato bunyura mu nsi y’inyanja – zoherejwe muri Amerika yo hagati no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Sombwa yahishuye toni 5 n’ibiro 300 bya kokayine muri uyu mujyi wa Turbo, ndetse mu minsi ishize yatahuye izindi toni 4 zahishwe mu byuma by’imodoka byari bigiye koherezwa mu mahanga.

 Ibihumbi 70 by’ amadorali bitegereje uzashobora kwica iyi mbwa yo muri Colombia
Sombra imaze gukora ibikorwa birenga 300 byo gufata ibiyobyabwenge ifatanyije na polisi.

Dairo Antonio Úsuga uzwi nka Otoniel, ni we ukuriye itsinda Urabeños ry’abacuruza ibiyobyabwenge riri gushakisha uruhindu iyi mbwa. Ari ku rutonde rw’abashakishwa cyane rw’igihugu cya Colombia. Birasanzwe kuri iri tsinda rya Urabeños gutanga amafaranga ngo ryikize uwo ari we wese uribangamiye harimo n’iyi mbwa yo muri Colombia.

Mu mwaka wa 2012, polisi yatahuye amatangazo yashyizweho umukono n’iri tsinda ategera amadolari 500 y’Amerika umuntu wese uzica umupolisi.

Aka kayabo iri tsinda noneho riri gutanga ku muntu wese uzarikiza iyi mbwa Sombra yo muri Colombia karaca amarenga y’igihombo amazuru yayo ahunahuna cyane yateje iri tsinda.

Iyi mbwa Sombra yatangiye gukorana n’ishami rya polisi ya Colombia rirwanya ibiyobyabwenge kuva ikiri ikibwana. Ishimirwa kuba yaratahuye ibiyobyabwenge byatumye abantu 245 batabwa muri yombi.

The post Ibihumbi 70 by’ amadorali bitegereje uzashobora kwica iyi mbwa yo muri Colombia appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Ibihumbi 70 by’ amadorali bitegereje uzashobora kwica iyi mbwa yo muri Colombia

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×