Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Basile Uwimana ukora kuri RBA yasabye anakwa umukunzi we

Umunyamakuru Basile Uwimana ukora kuri RBA, yasabye ndetse anakwa umukunzi we Carine Umutoni bitegura kubana akaramata mu minsi iri imbere.

Uwimana Basile yakoreye igihe kinini RC Nyagatare ahava ajya kuri TV&Radio 10, ubu ni umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA], by’umwihariko Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro “Waramutse Rwanda.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 28 Nyakanga 2018, Basile Uwimana yatanze inkwano mu muryango wa Carine Umutoni, uyu muhango ukaba wabereye mu karere ka Musanze.

Basile Uwimana yasabye anakwa umukunzi we Carine Umutoni

Nkuko impapuro z’ubutumire zibishimangira, biteganyijwe ko ku itariki ya 12 Kanama 2018 abageni bazasezerana imbere y’Imana muri Chapelle Marie-Auxilliatrice Kimihurura (I.F.A.K), hanyuma abatumiwe bakirirwe mu busitani bwa Croix Rouge Kacyiru.

The post Basile Uwimana Ukora Kuri Rba Yasabye Anakwa Umukunzi we appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Basile Uwimana ukora kuri RBA yasabye anakwa umukunzi we

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×