Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

MENYA UMUCO WACU NYARWANDA

Imwe mu migenzo n’imiziririzo yari igize ubuzima bw’Abanyarwanda (Igice cya I)

Abanyarwanda bo hambere bari bafite urutonde rw’imigenzo, imihango n’imiziririzo bagenderagaho mu buzima bwabo bwa buri munsi byaba ibyo bakorerana ubwabo, ibibakikije nk’amatungo, inyamaswa, inyoni n’ibindi birimo ibyo babaga batunze.

Ibi byarangaga imibereho yabo n’uko bakoraga bashaka kwirwanaho ngo batsinde urupfu. Uduce twose ntitwagiraga imigenzo imwe ari na ho havuye imvugo ngo ‘agahugu umuco akandi uwako’ kandi ngo ‘umuryango utatiye umuco urazima’.

Dore imwe muri yo:

  • Iyo igikeri cyavugiraga hejuru y’inzu ngo cyatumaga inkuba iyikubita; gukumira ibyo byago kwari ukugifata bakagita bakaba barakizinze. Igikeri kivugiye ivure ngo cyabaga gisurira umugore gupfa, bakaba baragombaga guhita bagishaka bakagita.
  • Cyaraziraga kwica icyiyoni; uwo ishyano ryabaga rigwiriye akacyica yahamagaraga undi ahwihwisa ati “Nishe icyiyoni” yabasha kubivuga yongorera akaba atsinze amahano, bakamuha imiti bakamutega n’isunzu rimwe. Iyo icyiyoni cyinjiraga mu bikingi by’amarembo barishimaga ngo imana yabyukurutse. Ibikona kandi byasuraga inka zikaza zingana n’umubare wabyo.
  • Agacurama iyo kinjiraga munzu kagakunguta amababa ukumvise bwaracyaga akajya guhanuza, nuko umuhanuzi akamubwira ko urwo rugo rutazasaza rudatwaye umuntu maze bakaraguza bakanaterekera.
  • Iyo ifuku yatimbyaga mu nzu cyangwa mu rugo yafatwaga nk’ije gukenya umugore. Iyo nyirurugo yayibonaga iturutse mu irembo ngo yabaga agushije ishyano kuko nta ntsinzi yagiraga. Iyo yabaga ayibonye mu nzu ngo yagombaga gupfumura inzu ntiyongere kunyura mu irembo akajya anyura mu cyanzu ngo atsinde urupfu.
  • Iyo imbwa yicaraga ku ntebe nyirayo yarahanuzaga kuko ryabaga ari ishyano ribi. Icyo gihe bayicaga ugutwi bakagukozaho amaraso bakayiha ikarigata ikaba iriye ishyano. Nyirurugo na we akanywa isubyo atabikora agakenyuka. Cyaraziraga kongera kwicara ku ntebe yicaweho n’imbwa. Iyo mbwa bagombaga guhita bayica batabikora igakenya nyirayo.
  • Impwerume yagiye ku buriri yabaga igiye gukenya umugabo na ho imbwakazi yaryama ku buriri umugore agapfa; imbwa yuriye inzu bayicaga amatwi; imbwa irira yabaga isura amapfa. Imbwa ibwegetse nta wayicaga kuko ngo byashoboraga kumubuza urubyaro.
  • Isake iyo yabikaga bumaze kugoroba byafatwaga nk’ubukunguzi bakajya kuyita ku gasozi ari nzima naho inkokokazi ibika kandi ikanateteza yabaga ikungura, na yo bagombaga kuyita
  • Inkotsa ivugiye ku rugo yabaga isura ko ruzasenywa bakaba barahitaga bayirukana
  • Inkware yinjiye mu rugo yabaga isura amatongo bagahanuza cyangwa bakimuka. Utwana tw’inkware iyo twajyaga mu rugo tugatorana n’utw’inkoko tukinjira mu nzu bagiraga bati “umutware azatwinjira adukize”.
  • Igihore iyo cyabaga kiguye ku muntu utabaye yasubiraga imuhira, iyo atabikoraga gutyo ntiyavaga ku rugerero amahoro
  • Igihunyira iyo cyavugiraga ku musozi cyangwa ku rugo cyabaga gisura amatongo; icyo gihe bahaga umugore umuheto akarashisha imoso maze bakaba batsinze amahano
  • Ikimonyo iyo cyacukuraga mu kiraro cy’inyana bagombaga guhita bazimura, batabigenza batyo zigapfa zigashira. Ikimonyo kandi iyo cyimbaga mu nzu cyabaga gikungura; iyo cyatimbyaga mu bikingi by’irembo cyabaga gisurako nyir’urugo yimuka akaba yarashoboraga no kwimuka bamunyaze; mu gihe adashaka kwimuka yahamagaraga umupfumu akamuha imiti yo gutera mu mugina; iyo miti yoroshyaga amahano ikaba ari nay o mpamvu bayitaga ‘cyoroshya’.
  • Bashoboraga no gukoresha inyabarasanya bivuga ko barasanyije amahano. Iyo ikimonyo cyatimbyaga mu mirambizo cyabaga gikenya umugore. Iyo ikimonyo cyaryaga umugore byabaga bivuga ko azapfusha umwana w’umuhungu w’imfura.
  • Ikirondwe kigiye mu cyansi cyari ikimenyetso cyo gutunga no gutunganirwa
  • Imbeba icukuye ku musego iganisha hanze ngo yabaga ishushanya ko umugore agiye kwahukana; iyo yacukuraga iganisha haruguru bavugaga ko isura neza; ibitimbye by’imbeba yabaga yacukuye mu nzu barabifataga bakabita mu mayirabiri ngo umuntu uhanyura bwa mbere ajyane izo mbeba iwe kuko zafatwaga nk’izikungurira umugore.
  • Impyisi iyo yabaga ipfumuye urugo, icyuho cyayo bacyicaga bucyeye
  • Iyo inda yo mu mutwe yagwaga mu ziko abantu barapfaga bagashira uwo ivuyeho agapfa ari umusazi
  • Inuma yinjiye mu nzu ikenya nyirayo igateza n’umuzimu w’umugabo; inuma y’intungura iyo iguye munzu babyita ishyano, barahanuzaga bavuga ko ari umuzimu ushaka umuntu; inuma yagiye mu nzu yasuraga ko inka zizanyagwa ; inuma iyo yagwaga mu gituza cy’umuntu yarapfaga, inuma iguguza mu gicuku na y o ngo isura amatongo.
  • Inyaga icukuye mu rugo nyirawo agomba kwimuka atabikora agapfa kuko yabaga imucukuriye imva
  • Iyo inyamanza yagwaga ku mugongo w’inka nyirayo akayinywa yashoboraga kunyagwa; cyaraziraga kwica inyamanza kuko uwabikoraga yarakenyukaga.
  • Inyange ziguye ku rugo cyangwa ku nzu byafatwaga nk’ikintu kitari cyiza kuko byasuraga ko iyo nzu igiye gusenywa; inyange iguye ku rugo yamaraga inka nyirazo na we akaba yanapfa.
  • Inzoka itambamye hejuru y’inyegamo ikenya nyirurugo kuyihanura ngo kwari ukuraguza umuzimu w’umugabo
  • Inzoka yizingiye ku gisabo ngo yanyagishaga nyirinka; kuzitsindira ngo kwari ukuraguriza umuzimu w’umukecuru bakamuterekera; inzoka ihitanyije amarembo yombi isurira nyirurugo kurusenya cyangwa gupfa aramutse anyuze muri ayo marembo. Iyo inzoka yabaga iturutse mu bikingi by’amarembo by’epfo ikambukiranya ibikingi by’amarembo ikajya mu nkike yaruguru nyirurugo yarapfaga kereste ngo basatuye urugo.
  • Incira bakubita ikagonga ikenya uwayibanje inkoni, barahanuzaga bavuga ko ari umuzimu w’umugabo wateye bagaterekera bagacira iryo shyano.
  • Iyo isazi yabaga iguye mu kanwa akayimira ngo yabaga imusuriye neza agahaga uwo munsi ariko iyo atayimize aratongana, ararwana, agasonza
  • Nyirabarazana iguye ku rugo bene rwo barwimukagamo ngo badapfa ndetse bakanywa imiti; iyo yagwaga ku nzu ntibasubiraga kuyiraramo batabanje kuyitera imiti, iyo batabikoraga ngo nyirayo yagwaga aho.
  • Iyo umuserebanya wabaga uguye mu ziko ugaturika abantu barashiraga, iyo wagwiraga umuntu wabaga usura ko agiye kurwara akababara,umuserebanya watondagiye umugore mu bitugu yapfushaga umwana; yaba ari umugabo akaraguza ngo amenye intsinzi yawo. Umuserebanya iyo wagwaga mu ziko wasuraga urupfu muri urwo rugo; ngo ni umuzimu w’umukobwa wabaga aje gushaka inyama; bakizwaga no kunywa amasubyo bakenda ingwa n’imigombe bakabyihanaguza.

Inkomoko: « Imihango, imigenzo n’imiziririzo» (Musenyeri Aloys Bigirumwami)

The post MENYA UMUCO WACU NYARWANDA appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

MENYA UMUCO WACU NYARWANDA

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×