Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Umuhanzi Ennly Manzi yagaruye Fireman mu njyana ya Afrobeat

Umuhanzi nyarwanda ukizamuka Ennly Manzi yafatanije na Fireman maze bakora indirimbo iri mu njyana ya Afrobeat itari iherutse gukorwaho n’umuhanzi wamamaye nk’umuraperi Uwimana Francis.

Ennly Manzi ubusanzwe wiswe NYIRIMANZI Eric n’ababyeyi be ahamya ko nubwo atarakora indirimbo nyinshi afite gahunda yihariye yo kuzamura urwego rwisumbuye we bwite na muzika nyarwanda muri rusange. Manzi ubusanzwe wiyandikira indirimbo ze zose  yemeza gahunda ye yo gukorana n’abandi bahanzi izamugeza ku nzozi yarose zo kuzamura muzika nyarwanda. Kuri ubu manzi yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuraperi Fireman bise We can, ni indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo aba abwira umukobwa bakundana ko ntacyaruta urukundo bafitanye.

Ennly Manzi yasohoye indirimbo we can afatanije na Fireman

Umuhanzi Ennly Manzi amaze gukora indirimbo eshatu zirimo mbwira, Umunyenga na We can yafatanije n’umuhanzi fireman waherukaga gukora Afrobeat mu myaka ine ishize. indirimbo Mbwira ya Ennly Manzi iherutse kumvikana mu kiganiro Artist corner cyo kuri radio yo muri Nigeria yitwa City radio. utu muhanzi asaba abakunzi be kumushyigikira bumva indirimbo ze ndetse no kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga aho akoresha Ennly Manzi.

Iyumvire indirimbo We can Ennly Manzi yakoranye na Fireman.

The post Umuhanzi Ennly Manzi yagaruye Fireman mu njyana ya Afrobeat appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Umuhanzi Ennly Manzi yagaruye Fireman mu njyana ya Afrobeat

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×