Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Ubuyobozi bwa Rayon sports bwaganiriye n’abankinnyi bayo

Ubuyobozi bwa Rayon sports bwaganiriye n’abankinnyi ubwo iyi kipe yakoraga imyitozo ku kibuga izakiriraho umukino wa gatatu wa Caf Confederation Cup tariki 18 Nyakanga 2018 umukino izakiramo ikipe ya USM Alger yo mu gihugu cya Algeria, umukino uzaba isaa kumi n’ebyiri kuri Regional i Nyamirambo.

Ubuyobozi bwa Rayon sports

Mu myitozo ya nyuma yabaye kuri uyu wa mbere kuri stade ya Kigali i Nyamirambo yatangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, ari nayo saha umukino uzaberaho (18h00).

Iyi myitozo yitabiriwe na Perezida wa Rayon Sports bwana Paul Muvunyi  na Visi Perezida Muhirwa Fred mu rwego rwo kugariza no guha morale abakinnyi.

Abakinnyi bose bemerewe gukina uyu mukino bitabiriye imyitozo,  gusa hakaba hari abafite ibibazo by’imvune barimo Rutanga Eric na Mukunzi Yannick batabashije kuyikora hakiyongeraho Mugisha Francois ufite amakarita atamwemerera gukina uyu mukino.

Nyuma y’imikino 2 imaze gukina Rayon Sports ifite amanota 2 kuko yanganyije na Gor Mahia i Kigali ndetse inganya na Yanga muri Tanzania.

Kwinjira muri uyu mukino azaba ari amafaranga 10.000, 5.000 na 2.000

The post Ubuyobozi bwa Rayon Sports Bwaganiriye n’abankinnyi bayo appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Ubuyobozi bwa Rayon sports bwaganiriye n’abankinnyi bayo

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×