Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Minisitiri Francis Kaboneka yasuye akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe

Kuri uyu wa kabiri i tariki 17 Nyakanga 2018 mu karere ka Nyamagabe na Nyaruguru basuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Francis Kaboneka.

Minisitiri Francis Kaboneka yasuye akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe

Nk’uko bisanzwe buri wa Kabiri muri gahunda yo kwegera abaturage ndetse no kuganira nabo gahunda z’iterambere ry’igihugu, kumva ibibazo no kubikemura Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Francis Kaboneka n’abandi bayobozi basuye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe.

Minisitiri Francis Kaboneka akigera mu karere ka Nyaruguru na Nyamagabe mbere yo guhura n’abaturage, aherekejwe n’abandi bayobozi,  yakoranye inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze, komite z’imidugudu, abajyanama ku rwego rw’utugari na b’umurenge, abayobozi b’inzego z’urubyiruko, iz’abagore mu Murenge wa Kivu.

Ahereye ku gushima abayobozi bitwaye neza mbere ya 1994 n’uyu munsi bakaba bakiri mu myanya itandukanye y’ubuyobozi, Minisitiri Francis Kaboneka yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kuzuza neza inshingano kugira ngo nabo bazashimirwe umurage bazasigira abaturage bashinzwe kuyobora none.

Minisitiri Francis Kaboneka yasuye akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe

Yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko kuyobora neza bidasaba ubukire, ahubwo ubushake n’ubumuntu. Yabasabye kutarangwa n’amarangamutima cg inyungu z’umuntu ku giti ke ahubwo bakarengera abaturage nk’uko umubyeyi nyawe abigenza ku bana be. Kandi yabwiye abayobozi ko Kuyobora ari ukwitanga; umuyobozi ufite amanyanga nta mwanya afite mu Rwanda rw’uyu munsi. Umuyobozi ashinzwe kuzana umutuzo n’umudendezo mu bo ayobora no kubarengera kugira ngo bagere ku iterambere.

Minisitiri yashimiye kandi agenera igihembo umwe mu bakuru b’imidugudu kubera umuhate n’ubwitange agira mu kuyobora abaturage no kubakemurira ibibazo mu Murenge wa Kivu wa Nyaruguru.

Minisitiri Francis Kaboneka yasuye akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe

Minisitiri yashimye uruhare n’ubufatanye abaturage bafitanye n’izindi nzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano, asaba abayobozi kubikomeza no kubishimangira kuko ari byo igihugu gikesha iterambere kigezeho.

Minisitiri Francis Kaboneka yasuye akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe

Nyuma y’ikiganiro kibanzemo impanuro ku bayobozi, Minisitiri yatanze umwanya ku baturage bari aho, bavuga ibibazo byabo bafite. Bimwe arabikemura ibindi asaba abo bireba mu nshingano zabo bakabikemura mu byuryo byihuse.

The post Minisitiri Francis Kaboneka yasuye akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Minisitiri Francis Kaboneka yasuye akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×