Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Umupolisi wo mu buhinde akomeje gutangaza abantu bitewe n’Indeshyo ye (AMAFOTO)

Umupolisi wo mu gihugu cy’Ubuhinde witwa Jagdeep Singh akomeje gutangaza benshi mu babonye amafoto ye bitewe n’indeshyo hamwe n’ibiro uyu mugabo afite.

Kuba umupolisi muremure cyane mu buhinde byamuhinduye icyamamare gikomeye haba mu gihugu cy’iwabo ndetse no hanze yacyo.

Uyu ngo nubwo yishimira uko areshya, hari zimwe mu nzitizi ahura nazo zikamubangamira cyane, Aha yabwiye Dailymail ko kugira ngo abone inkweto zimukwira bimusaba kuzitumiza hanze y’igihugu, mu gihe imyenda yambara ko ngo iba ivuye mu badozi ako kanya.

Jaddeep areshya na 7ft 6in agapima ibiro 190. Iyo aciye mu mujyi wa Punjab ari naho akorera usanga abaturage bamushungereye cyane, bamwe bakanamwifotorezaho.

Uyu mugabo w’icyamamare, ngo ntajya atega Bus zisanzwe kubera ko ari ntayo ugereranyije nuko angana.

The post Umupolisi wo mu buhinde akomeje Gutangaza Abantu Bitewe n’Indeshyo ye (AMAFOTO) appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Umupolisi wo mu buhinde akomeje gutangaza abantu bitewe n’Indeshyo ye (AMAFOTO)

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×