Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Antoine Griezmann yashimishije abafana b’ikipe ye

Nyuma y’amakuru menshi yari amaze iminsi acicikana avuga ko Antoine Griezmann ashobora kuva muri Atletico Madrid akerekeza muri FC Barcelona, Griezmann yavanye inzira ku murima atangaza ko azaguma muri Atletico Madrid.

Antoine Griezman

Kuba uyu musore Antoine Griezmann yiyemeje kudatatira igihango akaguma Muri Atletico Madrid yabitangarije mu kiganiro cyitwa “The Decision” gica kuri imwe mu ma Televiziyo yo mu gihugu cya Espagne, aho Griezmann yagize ati: “Ndagira ngo mbwire buri umwe ko nifuza kuguma muri Atletico Madrid.”

Nyuma y’iki kiganiro, uyu musore yaje gushimangira amagambo ye nanone abinyujije ku rubuga rwa Twitter ye.

Antoine Griezmann yashimishije abafana b'ikipe ye

Griezmann washakwaga cyane n’ikipe FC Baecelona, ibi bije nyuma y’uko Atletico Madrid imwemereye kumugira umukinnyi wa mbere uzajya ahembwa amafaranga menshi mu mateka yose y’iyi kipe.

Griezmann w’imyaka 27 y’amavuko, amaze imyaka ine Muri Atletico Madrid, akaba amaze kuyitsindira ibitego 112 mu mikino yose yayikiniye, kuri ubu niwe uyoboye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus iri mu mikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Byumwihariko muri uyu mwaka, Griezmann yashoboye gutsindira ikipe ya Atletico Madrid ibitego 29 mu marushanwa yose, harimo n’ibitego 2 yayitsindiye muri 3-0 ikipe ye yatsinze Olympique de Marseille ku mukino wa nyuma wa Europa league.

Abayobozi ba FC Barcelona nyuma yo kubura uyu musore, batangiye gutekereza ku bandi basore batatu FC Barcelona ishobora kumusimbuza, bakaba barangajwe imbere na Mohamed Salah wa Liverpool, Kylian Mpappe wa PSG ndetse na Christian Eriksen wa Tottenham Hot Spur.

The post Antoine Griezmann yashimishije abafana b’ikipe ye appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Antoine Griezmann yashimishije abafana b’ikipe ye

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×