Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Uyu munsi ni umunsi w’igitangaza (umukinnyi Mohamed Salah)

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 15 Kamena 2018 ni ho abayoboke b’idini ya Islam bafite umunsi mukuru wa Eid El fitr, k’ umukinnyi Mohamed Salah we bikaba byamubereye akarusho kuko arizihiza isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko, kandi bwa mbere mu mateka ye, uyu munsi arakina umukino w’igikombe cy’Isi.

Uyu munsi ni umunsi w'igitangaza ku mukinnyi Mohamed Salah
Mohamed Salah wizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu munsi wa Eid El fitr

Uyu munya-Egypt Muhamed Salah Ghaly amaze kuba ikirangirire ku Isi, binyuze mu myitarire ye yatunguranye muri ruhago; haba mu Bwongereza aho akinira ikipe ya Liverpool FC kimwe n’iwabo mu ikipe y’igihugu. Yavutse kuwa 15.06.1992 avukira muri Egypt.

Uyu munsi ni umunsi w'igitangaza ku mukinnyi Mohamed Salah
umukinnyi Mohamed Salah araza kwifashishwa mu mukino wa Egypt na Uruguay

Kuwa 26 ukwezi gushize, Salah yaje kugirira ibyago I Kiev muri Ukraine mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wari wahuje ikipe ye ya Liverpool na Real Madrid, umukino warangiye batsinzwe 3-1, akaba ari nawo mukino yagiriyemo imvune yatumwe ava mu kibuga mu minota ya mbere, biteza impungenge zuko ashobora kutazitabira  imikino y’igikombe cy’Isi cyangwa agakina mike.

Imbuga nkoranyamaga zitandukanye ku Isi zamwifurije isabukuru nziza: Fifa, LFC,..
Imbuga nkoranyamaga zitandukanye ku Isi harimo na FIFA zamwifurije isabukuru nziza y’amavuko

Kuri ubu, umutoza wa Egypt Héctor Cúper yatangaje ko Umukinnyi Mohamed Salah ameze neza, ndetse ko uyu munsi aza gukina mu mukino bafitanye na Urugay.

The post Uyu munsi ni umunsi w’igitangaza (umukinnyi Mohamed Salah) appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Uyu munsi ni umunsi w’igitangaza (umukinnyi Mohamed Salah)

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×