Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Urukundo ruraca amarenga hagati ya Justin Bieber na Hailey Baldwin bahoze bakundana

Umubano wihariye Justin Bieber akomeje kugirana n’umunyamidelikazi witwa Hailey Baldwin watumye benshi bashimangira ko aba bombi bashobora kuba bongeye gusubira mu munyenga w’urukundo nyuma yo gutandukana mu mwaka wa 2016.

Bieber w’imyaka 24 akunze kuvugwaho gukundana n’abakobwa benshi cyane asimburanya nkuhindura imyambaro, ni nyuma yuko umubano we na Selena Gomez ukendereye no kuwugarura bikagenda byanga.

Magingo aya, biravugwa ko J.B yaba yasubiranye n’umunyamidelikazi Hailey Baldwin bakundanye ahagana mu mwaka wa 2016, bakaza gutandukana biturutse ku kucana inyuma.

Aba bombi bamaze iminsi bari kumwe mu mujyi wa Miami, aho batarimo gusiba gusohokana mu tubyiniro twaho, ndetse mu gitondo cy’ejo hashize bafotowe bari mu nzu babamo bishimanye nk’umugore n’umugabo, Hailey ari kwita cyane kuri Justin Bieber bimwe dukunze kwita “guhabwa Care.”

Ku ruhande rw’aba bombi nta kintu na kimwe bari berura ngo batangaze kugusubirana kwabo, gusa ibibonwa n’amaso birerekana ko nta rwango ruhari hagati y’iyi byamamare.

AMAFOTO:

The post Urukundo ruraca amarenga hagati ya Justin Bieber na Hailey Baldwin Bahoze Bakundana appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Urukundo ruraca amarenga hagati ya Justin Bieber na Hailey Baldwin bahoze bakundana

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×