Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Abakozi ba RAB bamaze amezi 5 badahembwa bagiye kureka akazi

Abakozi bakora imirimo itandukanye mu rwuri rw’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB (icyahoze ari ISAR Songa),baravuga ko nibadahembwa amafaranga y’amezi 5 ba berewemo, mu ntangiriro z’icyumweru gitaha bazahagarika akazi bakoreraga muri iki kigo.

Abakozi ba RAB bamaze amezi 5 badahembwa bagiye kureka akazi

Abakozi bakorera Muri Iki Kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB, ahari urwuri rw’ahahoze hitwa isar Songa,bakoramo imirimo yo kwita ku nka z’iki kigo RAB ,aho bavuga ko bakoze imirimo irimo guhinga ubwatsi, abashumba baragira inka ndetse n’abazirarira ngo badaheruka guhembwa uku kwezi kukaba kubaye ukwa 5.

Kumara igihe kingana uku badahembwa ngo byabateje ibibazo by’imibereho kandi bitwa ko bakora, aho bifuza guhabwa aya mafaranga bakoreye muri iki kigo. Cyakora ngo bijejwe kuzayahabwa ku wa mbere w’icyumweru gitaha gusa ngo nibitagenda uko biteguye guhagarika imirimo

Ubuyobozi bwa RAB zone y‘amajyepfo ntacyo bwifuje gutangaza kuri iki kibazo ubwo itangazamakuru ryababazaga.

Abakozi ba RAB bamaze amezi 5 badahembwa bagiye kureka akazi

Ikibazo cyo kudahembwa aba bavuga ko bakigejeje ku murenge, ariko tuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi RWAMUCYO Prosper yatubwiye ko icyo kibazo abakozi bakwiye kuzajya ku murenge bitwaje ibigaragaza uwo mwenda ndetse n’amasezerano, maze umurenge ukabiheraho ubabariza RAB.

Aba bakozi bavuga ko mu gihe bita ku matungo y’iki kigo RAB akazi bavuga ko kavunanye, batagakwiye kumara amezi bavuga ko arenga ane badahembwa, kandi ngo na bo baba baraje gushaka imibereho, binyuze mu guhemberwa akazi bahawe muri iki kigo.

The post Abakozi ba RAB bamaze amezi 5 badahembwa Bagiye Kureka Akazi appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Abakozi ba RAB bamaze amezi 5 badahembwa bagiye kureka akazi

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×