Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Alice Marie Johnson umaze imyaka 21 muri gereza yasabiwe imbabazi na Kim Kardashian

Kim Kardashian , umunyamideri w’ icyamamare muri Leta zunze ubumwe za Amerika yasabye Perezida w’ iki gihugu Donald Trump kubabarira Alice Marie Johnson, umukecuru umaze 21 afungiye ibyaha bifitanye isano n’ ibiyobyabwenge.

Alice Marie Johnson umaze imyaka 21 muri gereza yasabiwe imbabazi na Kim Kardashian

Uyu mugore Kim Kardashian yabonye amashusho y’ uyu mukecuru ku rubuga rwa Twitter amaze kurebwa na miliyoni 60 maze avugana n’ umujyanama wa Perezida Jared Kushner ngo yite ku kibazo cy’ uyu mukecuru.

Mukecuru Johnson arafunze kuva mu myaka 21 ishize ubwo yahamwaga n’ icyaha gucuruza ibiyobyabwene no kunyereza amafaranga y’ igihugu. Icyo gihe hari mu mwaka wa 1997.

Alice Marie Johnson

Alice Marie Johnson ni umupfakazi w’ abana bane, yabyaye umwana w’ imfura atarageza ku myaka 16 y’ amavuko. Yatandukanye n’ umugabo mu 1989. Nyuma yo gutandukana n’ umugabo yabuze akazi n’ ibyo kurya abura buri kimwe cyose n’ inzu ye irafatirwa. Nyuma y’ umwana umwe umwana we aricwa ubwo yari atwaye akamoto ‘scooter’.

Nk’ uko byatangajwe n’ Ikinyamakuru Change.org, hatangijwe ubukangurambaga bwiswe “Grant Clemency” bukorerwa Alice Marie Johnson wakatiwe igifungo cya burundu. Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’ abana b’ uyu mukecuru bukaba bumaze gusinywaho n’ abagera kuri 209 000. Uyu mukecuru ngo ni intangarugero muri gereza ndetse ni n’ umujyanama w’ abandi bagororwa.

Uyu mukecuru azapfira muri gereza kereka aramutse ahawe imbabazi na Perezida Donald Trump cyangwa uzamusimbura.

Kim Kardashian yanakoreye ubuvugizi umugore Cyntoia Brown w’ imyaka 29 yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo kwica umugabo w’ umukiriya washakaga kumusambanya ubwo yari afite imyaka 16.

The post Alice Marie Johnson umaze imyaka 21 muri gereza yasabiwe imbabazi na Kim Kardashian appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Alice Marie Johnson umaze imyaka 21 muri gereza yasabiwe imbabazi na Kim Kardashian

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×